Kigali

MU MAFOTO:Seven United for the Needy bizihije isabukuru y’imyaka 10 bashimirwa uruhare rwabo mu iterambere ry'igihugu

Yanditswe na: Mupende Gedeon Ndayishimiye
Taliki:16/08/2018 16:42
1


Seven United for the Needy, umuryango w’urubyiruko rw’u Rwanda utabogamiye kuri Leta ugamije guteza imbere uburezi bufite ireme no gukora ibikorwa byo guteza imbere igihugu mu kuremera abaturage batishoboye mu gihugu ahantu hatandukanye, wakoze ibirori bikomeye mu kwizihiza isabukuru y'imyaka 10.



Ni mu birori byabaye tariki 12 Kanama 2018 bibera ku Kacyiru aho Sores Ministries ikorera. Muri ibi birori Seven United for the Needy bari bafite insanganyamatsiko igira iti: "Uruhare rw'urubyiruko mu iterambere ry'Igihugu'. Muri iyi sabukuru y'imyaka 10 ya Seven United for the Needy, hari hatumiwe abayobozi mu nzego zitandukanye za Leta, barimo;

Ushinzwe imibereho myiza muri Ministeri y’urubyiruko, Ushinzwe amakuru, uburezi n’ikoranabuhanga muri Ministeri y’uburinganire n’iterambere ry’umuryango, Umuyobozi waturutse mu nama nkuru y’urubyiruko, Umuyobozi mukuru wa World Investiment Fund, Umuyobozi uhagarariye Esther’s Aid Rwanda, Umuyobozi uhagarariye Gisimba Arts college n'abandi bayobozi batandukanye mu nzego za Leta, imiryango ndetse n’abikorera.

Seven

Hano baganiraga ku nsanganyamatsiko igira iti 'Uruhare rw'urubyiruko mu iterambere ry'igihugu'

Buri umwe mu bayobozi baganirije urubyiruko rwitabiriye ibi birori, yashimiye cyane urubyiruko rugize umuryango Seven United for the Needy ku ruhare rwabo mu iterambere ry'igihugu, banarusaba gukomeza guteza imbere u Rwanda. Uru rubyiruko rwasabwe kandi gukura amaboko mu mifuka, rugaharanira kwiteza imbere ari nako ruteza imbere igihugu cy'u Rwanda. Mu gihe muri iyi minsi usanga urubyiruko rwinshi umwanya warwo munini ruwumara ruri ku mbuga nkoranyambaga mu bintu bidafite ishingiro, abagize Seven United for the Needy basabwe kubyaza umusaruro ikoranabuhanga kuko ryagirira benshi umumaro, bajya no kuri izo mbuga nkoranyambaga mu rwego rwo kuruhuka, bakazijyaho bafite n'intego yo kwiga.

Seven United for The Needy

Ku bijyanye n'abakunze kuvuga ko bigoye cyane kwihangira imirimo nta gishoro ufite, uru rubyiruko rwibukijwe ko rufite amahirwe menshi cyane yarufasha gutera imbere no guteza imbere igihugu, basabwa kugana BDF kuko ifasha abantu kubona ingwate ku nguzanyo. Basabwe gutinyuka bagakora, buri umwe akibanda cyane ku cyo azi neza ko ashoboye banabwirwa ko nta muntu wishwe no guhomba. Kumenya neza icyo bashoboye gukora ni cyo kibazo basabwe kujya bibaza mbere yo gushaka akazi.  Umushyitsi mukuru Elly Ntirandekura waturutse muri Minisiteri y'Urubyiruko, mu ijambo rye ry'iminota 5 gusa yashimiye cyane Seven United for the Needy ku bw'ibikorwa ikora byo guteza imbere igihugu. Yabasezeranyije ubufatanye bwa Minisiteri y'urubyiruko mu bikorwa basanze bakora bigamije iteramere ry'igihugu.

Seven United for The Needy

Ubwo bakataga umutsima mu kwizihiza isabukuru y'imyaka 10

Alain Shumbusho Umuyobozi mukuru wa World Investiment Fund aganira n'abanyamakuru yavuze ko yatinyutse agatangiza kompanyi mu bumenyi bucye yari afite dore ko atigeze atekereza nka bamwe mu rubyiruko bashaka gutangira kwikorera ari uko basoje Masters. Kugeza ubu Shumbusho amaze kugera ku rwego rushimishije. Yanenze urubyiruko rwitinya rukumva ko ruzatangiza business ari uko rwarangije Masters cyangwa se ari uko rwahawe igishoro cya miliyoni nk'icumi.

Yagize: "Naratinyutse ntera intambwe ndatangira kugeza aho ngeze uyu munsi. (...) Ikibazo dufite cyane urubyiruko ni uguhindura imitekerereze, urubyiruko rwinshi rwumva ko ruzatangira ubucuruzi ari uko rufite igishoro cya miliyoni 10 yahawe na runaka, ariko iyo uteye intambwe ugatinyuka hari ibindi bintu bigenda biza utaba utekereza." Shumbusho Alain yabasabye gushaka ubumenyi n'amakuru bagasoma ibitabo bakiyubakamo ubushobozi.

Seven United for The Needy

Pamela Mudakikwa (ibumoso)

Pamella Mudakikwa, ushinzwe amakuru, uburezi n’ikoranabuhanga muri Ministeri y’uburinganire n’iterambere ry’umuryango aganira n'abanyamakuru yasabye urubyiruko kutigira ntibindeba ku bijyanye no guteza imbere igihugu na cyane ko ari bo Rwanda rw'ejo. Yanakomeje ku rubyiruko rukoresha ibiyobyabwenge n'abakobwa batwara inda zitateguwe avuga ko ari ikibazo gikomeye gikwiriye guhangayikisha buri wese atari abayobozi gusa. Yagize ati:

Kugira ngo tuzagere hariya, turasabwa kubitegura uyu munsi. Ntabwo waba ntibindeba ngo uzagere hariya. Turasabwa ko nk'urubyiruko tubigira ibyacu, igihugu tukakigira icyacu..Tukagira umwete wo gushaka amakuru, itangazamakuru rirahari, imbuga nkoranyambaga zirahari, aho hose amakuru aba acicikana ariko twebwe nk'urubyiruko duhitamo ayahe?,....Kuko ejo n'ejo bundi ni twe babyeyi. Turacyafite ikibazo cy'urubyiruko rwinshi rukoresha ibiyobyabwenge, abakobwa batoya batwara inda zitateganyijwe, abayobozi ntabwo ari bo gusa bagomba kubihangayikira, natwe nk'urubyiruko ni ibibazo bitureba.

Xavier Habineza umuyobozi wa Seven United for the Needy yabwiye Inyarwanda.com ko mu myaka 10 bamaze hari byinshi bishimira bagezeho. Icyo bishimira bagezeho mu myaka 10 ni ubumwe bashoboye kubaka ndetse n'ibikorwa by'urukundo bakoze bikagirira umumaro abo babikoreye. Yagize ati:"Ibintu twishimira cyane ni uko twabashije guhuza abanyeshuri bagera ku 1000." Mu byo bifuza kugeraho mu gihe kiri imbere harimo gushyira hamwe ubumenyi bafite bagamije guteza imbere igihugu.

Seven United for the Needy ni Umuryango utabogamiye kuri leta w’urubyiruko rw’u Rwanda ugamije guteza imbere uburezi bufite ireme no gukora ibikorwa byo guteza imbere igihugu mu kuremera abaturage batishoboye mu gihugu ahantu hatandukanye. Justus Uwayesu ni we wagize igitekerezo cyo gutangiza uyu muryango. Mu bindi bakora harimo gufasha urubyiruko kumenya impano zabo. Uyu muryango watangiye muri 2008 ugizwe n’abanyamuryango barindwi (7), mu kigo cya mutagatifu Andereya, i Nyamirambo ubu ukaba umaze kugira abanyamuryango igihumbi (1000) bari mu gihugu ahantu hatandukanye cyane cyane mu mashuri yisumbuye na kaminuza.

Seven United for The Needy

Seven United for the Needy ikorera mu bigo umunani (8) by’amashuri yisumbuye aribyo; College Saint Andre, ET. SAVE, NDP Karubanda, Gashora girls’ academy, IFAK, ETO Nyamata, APARUDI, na Kagarama secondary school; kaminuza zirindwi (7) arizo; University of Rwanda(CBE gikondo campus, CST, Butare), AKILA Institute of women, Kepler University, Adversity University of Central Africa (AUCA);

University of Tourism and Business (UTB), University of Gitwe, na Kibogora Polytechnic; n’urubyiruko rwihurije hamwe muri Kamonyi, hari kandi n’abari hanze y'igihugu bagiye bishyira hamwe bitwa Friends of Seven United babarizwa mu bihugu nka KENYA, USA, na CHINA. Kugeza ubu umuryango umaze kugira abagenerwabikorwa benshi ariko mu burezi ni 16, aho 8 ari abo mu mashuri abanza, 2 mu mashuri yisumbuye na 6 mu mashuri y’imyuga.

Ibikorwa by’umuryango Seven United for the Needy mu myaka icumi ishize

Mu burezi (Education), Seven United for the Needy yarihiye amafaranga y’ishuri abana 8 mu mashuri abanza, abanyeshuri 2 mu mashuri yisumbuye na 6 mu mashuri y’imyuga. Bafashije abanyeshuri batandukanye mu kubona ibikoresho by’ishuri. Bambitse abana 115 inkweto babarizwa mu kigo cy’amashuri abanza save 1. Batangiye umushinga wo kuzigamira abanyeshuri babo wita 'Save for our Children project'. Babashije gutangiza umushinga wo kubaka ishuri 'Mayange Community School project (phase 1)' aho baguze ubutaka bungana na hegitari 2. Agaciro k'ibi bikorwa ni: 7,180,000 Rwf

Kuremera abaturage n’ibikorwa by’umuganda (Community Service)

Mu bikorwa by'urukundo byo kuremera abatishoboye, Seven United for the Needy yatangaje ko amazu 8 y’abarokotse Jenoside yakorewe abatusti mu 1994 yarasanwe. Inzu imwe yarubatswe ihabwa umuryango w’impunzi zavuye Tanzania. Inka 2 zatanzwe ku baturage batishoboye. Amatungo magufi: ingurube 6, ihene 5, mu bihe bitandukanye hashingiwe ku bushobozi bw’uwuremewe. Bubatse uturima tw’igikoni hagamijwe imibereho myiza y’abaturage.

Muri iyi myaka 10 bamaze, basuye abarwayi bigendana no kubishyurira imiti badafitiye ubushobozi, gushakira imyambaro abamazemo igihe kirekire no kubaha amafunguro cyane cyane kubagarurira icyizere biciye mu biganiro. Bafashije bamwe mu banyamuryango babo bafike ubushobozi buke bwo gukomeza amashuri ya kaminuza gutangira imishinga iciriritse. Bakoze umuganda rusange ku bufatanye n’inzego za leta. Basuye ndetse bafasha ibigo by’abana babana n’ubumuga mu rwego rwo kubera urukundo ndetse ko ari abana nk’abandi. Agaciro k’ibi bikorwa ni: 22, 800,000 Rwf.

Kongerera ubushobozi urubyiruko (Youth empowerment)

Mu kongerera ubushobozi abakobwa n'abagore, Seven United for the Needy batangije umushinga bise Future national project ugenewe kongerera ubushobozi abakobwa n’abagore. Bakoze amahugurwa ku bumenyi rusange. Agaciro k’ibi bikorwa ni; 1,500,000 Rwf.

Ibikorwa by'iterambere n'agaciro k'ibikorwa bakoze mu myaka 10

Seven United for the Needy yafunguye amashami mashya banatangiza imikorere ya Office. Agaciro k’ibi bikorwa ni: 5,000,000 Rwf. Agaciro k'ibikorwa byose Seven United for the Needy bakoze muri iyi myaka 10 bamaze ni 36, 480,000 RWF.

REBA ANDI MAFOTO

Seven United for The NeedySeven United for The NeedySeven United for The NeedySeven United for The NeedySeven United for The NeedySeven United for The NeedySeven United for The NeedySeven United for The NeedySeven United for The NeedySeven United for The NeedySeven United for The NeedySeven United for The NeedySeven United for The NeedySeven United for The NeedySeven United for The NeedySeven United for The NeedySeven United for The NeedySeven United for The NeedySeven United for The NeedySeven United for The Needy

Bafashe ifoto y'urwibutso nyuma y'ibirori by'isabukuru y'imyaka 10






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Chelsea 6 years ago
    United for the needy! Our joy cones from helping others!!!



KOPA

Inyarwanda BACKGROUND