Nk’uko Sweden nta gitego babonye muri uyu mukino, Abongereza batangiye bafungura amazamu ku munota wa 30’ ku gitego cya Harry Maguire mbere y'uko Dele Ali yungamo ikindi ku munota wa 59’ w’umukino. Ikipe y’u Bwongereza izahura n’ikipe igomba kuva hagati ya Croatia na Russia mu mukino ugomba gukinwa kuri uyu wa 6 saa mbili zuzuye (20h00’).
Ibyishimo ku Bwongereza n'umubabaro ku banya-Swede
Gareth Southgate aganira na kapiteni we Harry Kane
Gareth Southgate yakoze amateka yo kugeza Abongereza muri 1/2 ibintu baheruka mu 1990
Jordan Pickford umunyezamu w'Abongereza yakoze akazi gakomeye anaba umukinnyi w'umukino (Man of the Match)
Dele Ali areba mu izamu ku gitego cya kabiri
Dele Ali aterekamo igitego n'umutwe
Igitego cya Dele Ali
Dele yishimira igitego
Dele Ali asimbukirwa na Ashley Young bishimira igitego
Harry Maguire nawe yatsinze muri ubu buryo
Harry Maguire (6) aguruka yishimira igitego
Raheem Sterling (10) ashaka inzira
Viktor Claesson (17) ashaka uburyo Sweden yabona igitego
Kyle Walker w'u Bwongereza atera ishoti
Abafana ba Sweden batashye batishimye
11 ba England babanje mu kibuga
Mbere gato ngo umukino utangire
PHOTOS: DailMailOnline