RFL
Kigali

Taliki ya 22 Gicurasi mu mateka ya Jenoside yakorewe abatutsi mu 1994

Yanditswe na: Yvonne Murekatete
Taliki:23/05/2018 10:30
0


Taliki ya 22 Gicurasi mu 1994, Jenoside yari imaze iminsi 45 itangiye hirya no hino mu gihugu interahamwe zakomeje kwica abatutsi.



Komisiyo y’igihugu yo kurwanya Jenoside CNLG itangaza ko taliki ya 22 Gicurasi 1994 , ari umunsi waranzwe n’ubwinyanyi mu bice bimwe na bimwe ariko na none mu bice bimwe na bimwe bamwe mu batutsi bari barahungiye mu gihugu gituranyi baratahutse.

Taliki ya 22 Gicurasi 1994: 23 Gicurasi 1994 Abanyarwanda bagera ku 2000 bari barahungiye mu nkambi i Burundi baratahutse. Aba batutsi bahungutse bari abahunze baturuka mu bice by’icyahoze ari muri Bugesera mu Burasirazuba ndetse no mu cyahoze ari muri Perefegitura ya Gitarama ndetse no muri Perefegitura ya Gikongoro.

Taliki ya 22 Gicurasi 1994: RPF Inkotanyi yafashe umwanzuro wo gutanga agahenge, ubwo Iqbar Riza, wari intumwa y’umuryango w’Abibumbye yasuraga ibirindiro bya RPF byari ku Mulindi kugira ngo baganire ku buryo abasirikare 500 bo muri Ghana bari baroherejwe mu butumwa bw’amahoro bw’umuryango w’Abibumbye UNAMIR bari bategerereje i Nairobi bagera i Kigali.

Ni agahenge ariko katubahirijwe kuko ingabo za Leta yariho mu Rwanda zakarenzeho zikarasa ku ngabo za RPF. Taliki ya 22 Gicurasi 2018, nyuma y’imyaka ya 24 u Rwanda ruracyari mu minsi 100 yo kwibuka abazize Jenoside yakorewe abatutsi mu mwaka 1994.

 






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND