Tariki ya 19 Gicurasi 2018 ni amateka ku munyamerikakazi Meghan Markle wahinduriwe ubwenegihugu akaba Umwongereza. Yinjiye ibwami ahinduka umuntu mushya uri kure y’isi y’abakinnyi ba filime yahozemo. Agiye guteta atonesherezwe mu bwami bw’u Bwongereza buyobowe n’umwamikazi Elizabeth II.
Meghan Markle wakunzwe n’imbwa z’ibwami ashyizwe mu bitabo bw’u Bwongereza uyu munsi. Arongowe n’igikomangoma Harry akaba umuhungu wa Nyakwigendera igikomangomakazi Diana akaba kandi umwuzukuru w’umwamikazi Elizabeth wa kabiri. Ubukwe bwa Prince Harry na Meghan Markle bwari bubereye ijisho. Bwitabiriwe na bamwe mu bantu b'ibyamamare ku isi. Meghan Markle n'igikomangoma Harry batambagijwe umujyi bari ku mafarashi.
Incamake y'uko ubu bukwe bwagenze umunota ku wundi
Chapelle yabereyemo ubu bukwe bw'amateka
Umusore n’inkumi bahamije isezerano ryabo nyuma yo gutemberezwa umujyi w’u Bwongereza. BBC yatangaje ko Umwamikazi Elizabeth wa kabiri yagize Prince Harry, Duché [Umutware w’urugo] bivuze ko umukunzi we Meghan nawe yahise aba 'Duchesse'. Meghan Markle ntabwo azitwa igikomangomakazi ahubwo azitwa "Son Altesse Royale la princesse Henry de Galles". Ibi biturutse ku kuba abagore bavuka ibwami ari bo gusa bitwa ibikomangomakazi.
Oprah Winfrey, Wearing Pink ndetse n'umukinnyi wa filime Idris Elba
David Beckkam na Clooney bitabiriye ubu bukwe
Prince Harry yagiye gufata umugeni we bajya gusangira n'umwamikazi
Karen Gibson afatanyije n'itsinda rya Kingdom Choir bamaze imyaka 20 mu muziki bacuranze muri ubu bukwe
Meghan n'umubyeyi we Doria bari kuri Hoteli umukobwa we yarayemo ijoro ryose yitegura
Hari n'abandi baraye hanze bategereje kureba ubu bukwe
Saa sita n’iminota makumyabiri: Abantu bari uruvunganzoka ahabereye ubukwe; bamwe bahise batangira kwinjira muri Chapelle yabereyemo ubukwe, abandi baganira n'abo batari baherukanye, ubwo ni nako umuziki wo muri Kiliziya wari uryoheye amatwi wakomeza gucurangwa.
Saa sita na mirongo itatu n'irindwi: Prince Harry ni bwo yahageze, yinjira aherekejwe na Mukuru we Prince William; amashyi y'urufaya yari yose. Abatanga ubuhamya bavuze ko 'urukundo nta mupaka rugira'.
Saa sita na mirongo itanu n'ine: Meghan Markle ni bwo yahageze. Umugabo we Prince Harry yari arimo kuganira na Mukuru we, Prince William bahanze amaso aho umugeni yinjirira.
Serena Williams yitabiriye ubu bukwe
Umuhindekazi Priyanka Chopra wabaye Nyampinga w'isi mu 2000 nawe yari ahari
Saa saba: Umwamikazi w'u Bwongereza Elizabeth wa kabiri ni bwo yahageze. Yaje aherekejwe n'imodoko nyinshi, n'amashyi menshi.
Umwepisikopi mukuru w'itorero w’Angilikani ku isi, Justin Welby yigishije ku rukundo abwira abari bateraniye muri uyu muhango ko Imana yaje ku isi kwitangira abantu ariko ko nta rukundo bagira. Yababwiye ko urukundo ruruta byose, abasaba gukunda abandi ariko nabo ntibiyigirwe. Yavuze ko mu rukundo ari yo nzira yonyine kugira ngo umuntu abanire neza abandi, ngo mu rukundo inzira irashira, ubuzima bugakomeza ntagushidikanya. Yakomeje avuga ko mu rukundo ari mu muryango mushya Imana iba yungutse. Ati “Nshuti bavandimwe, bashiki banjye Imana irabakunda .”
Saa saba n’iminota mirongo itatu n’irindwi: Harry n’umukunzi we bahamije isezerano ryabo.
Saa munani n'iminota cumi n'ine: Prince Harry yasohokanye n'umugeni we mu rusengero. Bagendera ku mafarashi batambagira umujyi. Umwamikazi w'u Bwongereza nawe yahise abakurikira ari mu modoka.
INCAMAKE KU RUKUNDO RWABO
UMUHANGO WO GUSEZERANA
Andi mafoto y'umuhango w'ubukwe
Bakoze ubukwe bubereye ijisho
TANGA IGITECYEREZO