RFL
Kigali

Kwibuka24: Umwihariko wa Jenoside yakorewe Abatutsi mu bitaro bya Caraes i Ndera

Yanditswe na: Niyonkuru Eric
Taliki:23/04/2018 12:51
0


Ibitaro bya Caraes Ndera biherereye mu murenge wa Ndera mu karere ka Gasabo. Ubusanzwe ibi bitaro byakira abantu bafite ubumuga bwo mu mutwe. Muri Mata 1994 kimwe n'ahandi hose mu Rwanda naho habaye Jenoside yakorewe abatutsi, gusa ho hafite umwihariko cyane ko hari harinzwe n'ingabo za Loni (Minuar).



Ubwo Jenoside yakorewe Abatutsi yatangiraga aha ku bitaro bya Caraes Ndera hayoborwaga n'abihayimana b'ababiligi habagamo abarwayi gusa ndetse n'abaganga b'abazungu, aha hantu hari ntavogerwa usibye ko byari n'ibitaro by'abarwayi bafite ubumuga bwo mu mutwe, hari harinzwe n'ingabo za Loni (Minuar).

Abatutsi bo mu murenge wa Ndera bari bizeye kuzarokoka ubu bwicanyi cyane ko bari bakikijwe n'ibigo by'abihayimana harimo Petite Seminaire na Caraes Ndera, icyo gihe Abatutsi batangiye kwihisha muri ibi bigo aho bizezwaga ko ari mu bigo by'abihayimana bityo ko ntawuzabakoraho ariko siko byagenze bwari uburyo bwo kubakusanyiriza hamwe ngo bizaborohere kubica.

Muri rusange nubwo Abatutsi batangiye kwicwa mbere ariko Tariki ya 10 Mata 1994 ni bwo ubwicanyi ndengakamere bwatangiye ku mugaragaro aha i Ndera, gusa Tariki ya 17 Mata 1994 ingabo za Loni (Minuar) zasohoye intwaro zabo, abazungu bagenzi babo n'umuzungu wari uharwariye nuko interahamwe zihabwa uburenganzira bwo kwinjira muri ibi Bitaro, nuko zica abatutsi barenga 21000.

fgh

Urwibutso rwa Caraes

Ikibabaje kandi giteye agahinda ni uburyo izi ngabo nyuma yo guhungisha abazungu bene wabo n'umwe wari uharwariye nyuma bageze ku kibuga cy'indege bibutse ko basize imbwa yabo bagaruka kuyijyana ntibita ku batutsi bari barimo kwicwa n'interahamwe.

Muri Jenoside yakorewe Abatutsi iki kigo cya Caraes Ndera cyari gituranye n'uwahoze ari umugaba mukuru w'ingabo za Leta yari iyobowe na Habyarimana ariko abasirikare bafashe iya mbere mu kwica abatutsi bakoresheje intwaro za gisirikare. Abagabo nka Munyankindi na Habiyambere Theofane wari ufite imbunda yashatse kurasana n'abasirikare mu rwego rwo kwitabara gusa amasasu aramushirana.

f 

Urwibutso rwa Caraes

Aha hashyinguye imibiri ni icyobo gifite metero zisaga 60 ubujyakuzimu cyacukuwe ahagana mu mwaka wa 1980 bavugaga ko ari cyo gutegamo amazi, nyamara muri Jenoside yakorewe Abatutsi cyatawemo Abatusti bose biciwe i Caraes Ndera ndetse babarenzaho n'amabuye barataba bashaka uko basibanganya ibimenyetso.

Uru Rwibutso rwa Jenoside rwa Caraes rukomeje gutunganya amateka mu nyandiko ndetse n'amashusho yafashwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi agaragaza n'uburyo Abatutsi bari bahungiye aha batakambiye ingabo za Loni (Minuar) ngo babakize interahamwe ariko bakabirengagiza.

Biteganyijwe ko umwaka utaha ubwo u Rwanda ruzaba rwibuka ku nshuro ya 25 Jenoside yakorewe abatutsi mu 1994, bazashyira hanze igitabo cyanditsemo amateka y'i Caraes Ndera kizafasha urubyiruko mu gukomeza kumenya amateka ya Caraes n'amateka y'u Rwanda muri rusange.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND