Usanase Bahavu Jeannette umaze kwamamara mu gukina filime yatangarije Inyarwanda.com ko yamaze no kwinjira mu mwuga w’itangazamakuru kuri Authentic Tv, aho buri wa Gatandatu azajya aba afite ikiganiro cyitwa Christian Celebrity Show kizajya gitambuka kuva saa mbiri z’ijoro kuri iyi Televiziyo ya Gikristo. Uyu mukobwa ngo kuba umunyamakuru si uko yabyigiye ahubwo ni uko ari ibintu akunda ndetse nyuma y’igihe atekereza uko yaba umunyamakuru akaba yarahisemo gukora amahugurwa yamuhaye 'certificat' ari nayo ahereyeho.
Ikiganiro uyu mukobwa agiye gukora cyatangiye kwamamazwa
Usanase Bahavu Jeannette asanga gukora itangazamakuru bitazabangamira ibyo yakoraga byo gukina filime cyane ko ari imyuga ibiri yajyanisha kandi bigakunda. Usanase Bahavu Jeannette yabwiye umunyamakuru wa Inyarwanda.com ko muri iki kiganiro cy’isaha imwe azajya amara kuri iyi televiziyo azajya aba yatumiye abantu b’ibyamamare banyuranye muri Gospel bakaganira ibintu binyuranye harimo na bimwe mu by’amatsiko abakunzi babo baba bafite.