Kuri uyu wa Gatandatu tariki 3 Werurwe 2018 umuhanzi Davido yataramiye mu Rwanda mu gitaramo cyabereye mu mujyi wa Kigali muri parikingi ya Stade Amahoro ahari imbaga y’abafana bari yaje kwihera ijisho. Muri iki gitaramo Davido yatunguranye ahamagara Jay Polly ku rubyiniro.
Mbere y’igitaramo mu kiganiro n’abanyamakuru Davido yari yatangaje ko umuhanzi wo mu Rwanda azi ari Jay Polly, ibi yanabigaragaje ubwo yaririmbaga muri iki gitaramo ageze hagati uyu muhanzi ukomeye muri Afurika yahamagaye mugenzi we Jay Polly amuha umwanya bafatanya urubyiniro indirimbo imwe Jay Polly yaririmbye.
Iki gitaramo cyavuye kure kuko ubwo cyendaga gutangira imvura nyinshi yaguye bituma igitaramo gikerererwa bikomeye icyakora nyuma yuko imvura icishije make abantu bahise bitabira igitaramo gitangira ubwo. Ni igitaramo cyagaragayemo abandi bahanzi barimo Sintex, Phionah Mbabazi, Yvan Buravan, Charly na Nina ndetse na Riderman.
Aba bose na Davido bashimishije bikomeye abakunzi b’umuziki bari aho cyane ko ari igitaramo kitabiriwe bikomeye kabone ko itike yo kwinjira itari iri hasi dore ko kwinjira muri iki gitaramo byari 5000frw, 20000frw, 50000frw.
REBA AMAFOTO:
Dj Bissoso ku rubyiniro ari mu bacurangiraga abahanzi
Sintex ni umwe mu bahanzi babimburiye abandi ku rubyiniro
Phionah Mbabazi yataramye muri iki gitaramo
Kid Gaju umwe mubari bitabiriye iki gitaramo
Yvan Buravan ni uku yinjiye ku rubyiniro yaririmbye mu buryo bwa Live
Charly na Nina ku rubyiniro
Riderman ni umwe mu bashimishije abafana b'umuziki
Abafana bari benshi
Davido ubwo yageraga ku rubyiniro
Davido abafana bamwishimiye bikomeye
Davido yahamagaye Jay Polly ku rubyiniro amuha umwanya aririmba indirimbo imwe
Jay Polly yishimiye Davido bikomeye yizeza abakunzi b'umuziki indirimbo bagiye gukorana
Davido yakunze kurira urubyiniro
Bamwe mu bahataniraga ikamba rya Miss Rwanda 2018 bari babonye akazi muri iki gitaramo
AMAFOTO: NSENGIYUMVA Emmy
VIDEO: Niyonkuru Eric
TANGA IGITECYEREZO