RFL
Kigali

Famous, murumuna wa Humble Jizzo yashyize hanze amashusho y’indirimbo ye ‘Die for you’ –YUMVE

Yanditswe na: Emmy Nsengiyumva
Taliki:16/01/2018 15:43
0


Umuziki kimwe n'akandi kazi kose umuntu akora bitewe n’impano hari igihe byigaragaza ko ari impano y’umuryango nubwo hatabura uba yarakije iyo nyenyeri, ibi ni nako bimeze kuri Famous murumuna wa Humble Jizzo (Urban Boys) wamaze kwinjiza mu muziki kuri ubu akaba yashyize hanze amashusho y’indirimbo ye ‘Die for you’.



Tumukunde Emmanuel cyangwa se Famous nkuko yinjiye mu muziki yitwa ni indi mpano muzika nyarwanda yungutse dore ko yamaze kwinjira mu muziki agashyira hanze indirimbo ye ya mbere. Indirimbo ya mbere y’uyu musore yayise ‘Die For you’ ikaba yarakozwe na producer Nessim ariwe ugezweho muri Uganda nyuma yaho akoreye indirimbo zamamaye zirimo n’iya Ykee Benda yise ‘Muna Kampala’, mu Rwanda Nessim akaba yarakoreye abahanzi bakomeye barimo Charly na Nina, Urban Boys,…

Mu kiganiro n'uyu musore Famous yahishuye ko mu by'ukuri iyi atari yo ndirimbo ya mbere aririmbye ati "Hari n'indi nigeze gukora nkiri ku ishuri, sinaje gukomeza nifuje ko nashyira amasomo ku ruhande gusa magingo aya ninjiye mu muziki noneho iyi niyo mfata nk'iya mbere nkoze reka mfate imwe ya cyera nk'iyo nageragerejeho nari ntaratekereza ko nakora ubuhanzi nk'umwuga ariko ubu ni byo ntekereza." Uyu musore yahise akomeza yumvikanisha ko yinjiye mu muziki nk'umwuga wamutunga nkuko utunze mukuru we nubwo ngo azakomeza kwiga ariko ngo azajya akomeza akore umuziki.

FamousFamous mu ifatwa ry'amashusho y'iyi ndirimbo ye nshya

Nkuko twigeze kubivuga haruguru, Famous ni murumuna (umuvandimwe) wa Humble G (Urban Boys) akaba umwe mu bana batandatu uyu muryango ufite, usibye uyu ariko umuryango wabo undi muvandimwe witwa Rukundo David w’umunyabugeni. Iyi ndirimbo ni yo ya mbere ya Famous umusore winjiye mu muziki nyuma yo kurangiza amashuri ye yisumbuye.

REBA HANO IYI NDIRIMBO 'DIE FOR YOU'






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND