RFL
Kigali

Hon Bamporiki,Fidele Ndayisaba na Rev Karunga ni bamwe mu bitabiriye igitaramo Amahoro Iwacu Celebration 2017-AMAFOTO

Yanditswe na: Editor
Taliki:1/01/2018 9:29
1


Kuri uyu wa 29 Ukuboza 2017 i Kigali kuri Mariot Hotel, Korali Amahoro yahurije hamwe abayobozi mu nzego zitandukanye zaba iza leta, amadini ndetse n’imiryango itegamiye kuri leta mu gitaramo cyiswe 'Amahoro Iwacu Celebration 2017'.



Iki gitaramo kitabiriwe na bamwe mu banyacyubahiro barimo Hon Edouard Bamporiki, Fidele Ndayisaba na Rev Karunga Ephrem uyobora itorero ADEPR. Ni igitaramo basanzwe bakora buri mu mwaka mu rwego rwo gukomeza umurongo bihaye wo gutanga umusanzu wabo mu kubaka amahoro arambye. Kubaka amahoro ni inshingano ya buri wese mu rwego rwo gusigasira ahazaza h’umuryango, binyuze mu komora ibikomere by’umutima no gutanga ihumure, ibikorwa korali amahoro ibarizwa muri ADEPR Remera yahisemo byunganira ivugabutumwa bakora mu ndirimbo. Aba baririmbyi banateganya ibikorwa binyuranye birimo no kubakira inzu umuturage utishoboye.

Umuvugizi mukuru wa ADEPR yitabiriye iki gitaramo

Ntakirutimana Zacharie, umuyobozi wa korali Amahoro avuga ko banejejwe n’igikorwa cyo kubaka amahoro bakoze by’umwihariko abatumirwa babo bose babonye aho bicara, kuko iki gikorwa cyari kigenewe gusa abayobozi bo mu nzego nkuru z’igihugu. Yagize ati,”Iki ni igikorwa cyari kigenewe abayobozi bakuru b’igihugu, turishimira ko cyagenze neza cyane kuko cyitabiriwe n’abayobozi benshi batandukanye ugereranije n’imyaka yashize. Icyo tugamije ni uko abanyarwanda bakira, bagakira imvune zo mu mutima kuko iyo abantu bakize bene izi mvune babasha gukora bakaniteza imbere”

Bamporiki Edouard umuyoboke w’itorero ADEPR, akaba n’umuyobozi w’itorero ry’igihugu yashimye uruhare rwa korali Amahoro kubw’umusanzu bari gutanga. Yasobanuye ko amahoro ari ukwibungabunga no kubungabunga ibigukikije cyane cyane abantu. Yakomeje atangaza ko kugirango hubakwe amahoro arambye ari uko abantu babanza kwemera ko bakomeretse bityo bakizera no gukira. Yaboneyeho gusaba abanyarwanda kubaka ubuzima bushya bwo kubaka ubunyarwanda, mbese bubaka ikibaranga (Identity).

Umuvugizi w’itorero ADEPR mu Rwanda, Rev. Karuranga Euphrem ubwo yari yitabiriye igikorwa cya korali Amahoro cyabereye muri Marriot Hotel, yashimangiyeko intego z’itorero ari ugukorera Imana no gukura igitutsi ku gihugu, iyi korali ikaba iri gushyira mu bikorwa inshingano z’itorero nk’urugingo rwaryo.

Ndayisaba Fidel, umunyamabanga nshingwabikorwa wa komisiyo y’igihugu y’ubumwe n’ubwiyunge wari witabiriye iki gikorwa yavuzeko imiryango ishingiye ku idini ifite ubushobozi kandi ifite n’umuhamagaro wo guhindura imitima kugirango basenye inkuta z’urwango, baharanire ikibahesha amahoro kandi buri wese aharanire kuba umubibyi w’amahoro ku wundi ndetse buri wese abonamo mugenzi we igisubizo aho kumubonamo ikibazo.Yagize ati,”Nibyo bizatuma turenga imbibe zose zaba izubatswe n’amateka cyangwa izakubakwa n’izindi mpamvu izo ari zo zose, kandi biri mu muhamagaro w’abanyamadini n’imiryango iyashamikiyeho.

Fidele Ndayisaba umunyamabanga nshingwabikorwa wa komisiyo y’igihugu y’ubumwe n’ubwiyunge

Kandi buri dini rifite inshingano zo gufasha abanyarwanda gukira ibikomere basigiwe n’amateka mabi yaranze igihugu cyacu no kubaha ikizere cyo kubaho mu munezero ubu ngubu no mu gihe cyizaza”. Imyaka 23 irashize Korali Amahoro itangiye umurimo wo gutanga ubutumwa bw’amahoro ibinyujije mu bikorwa binyuranye birimo n'ibitaramo bikomeye yise’’Amahoro Iwacu Celebration’’. Iyi Korali kuva muri 2014 yatangije ibi bitaramo mu ntego yo kwimakaza umuco wo gusigasira amahoro n’ibindi byiza byinshi Imana igenda igeza ku Rwanda n’itorero muri rusange.

Ibi byose bikorwa binyuze mu nzira yo gushimira Imana intambwe imaze guterwa, no gukomeza gusabira i gihugu umugisha. Korali Amahoro yibanda ku gushimangira inzira y’ubumwe nn’ubwiyunge abanyarwanda biyemeje kunyuramo, ikabikora ibinyujije mubikorwa binyuranye birimo: Amahugurwa, ibiganiro mbwirwaruhame, ibikorwa bifatika by'urukundo, n'ibindi nk’ibyo nyuma bigasozwa n'ibitaramo binini byiswe “Amahoro Iwacu Celebration”

REBA AMAFOTO

Hon Bamporiki hamwe n'umufasha we bitabiriye iki gitaramo

Simon Kabera yitabiriye iki gitaramo

AMAFOTO: Nicodem Nzahoyankuye






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Seleman Mbarushimana6 years ago
    Nukuri nubwo ntabonye akanya ngo moagere ariko ndabakunda mubimenye Chorale Amahoro nimukomeze Umurimo!!!





Inyarwanda BACKGROUND