Mukadaff uherutse kuganira na Inyarwanda.com yabwiye umunyamakuru ko yifuza gukora umuziki ukaba akazi kamutunga biramutse bimuhiriye. Kuri ubu yamaze gushyira hanze indirimbo ye nshya yise ‘Gwamo’ iyi ikaba yarakozwe na Producer Trackslayer uyu akaba akorera abaraperi benshi hano mu Rwanda. Aganira n’umunyamakuru wacu, Mukadaff yatangaje ko amashusho y’iyi ndirimbo azajya hanze mu minsi ya vuba.
Mukadaff umuraperi mushya
Mukadaff kuri ubu amaze gukorana indirimbo na bagenzi be b’abaraperi bamutanze muri muzika harimo iyo yakoranye na Fireman kimwe na Ama G The Black icyakora ku bwe avuga ko ikibazo agifite ari ukubona uko ibihangano bye byasakazwa muri rubanda mu gihe we atazigera acika intege cyane ko indoto ze ari ukuvamo umuraperi ukomee mu Rwanda ndetse no mu karere u Rwanda rurimo byanakunda akarenga imipaka.