RFL
Kigali

Ujya ugira ikibazo cyo gufatwa n’imbwa bya hato na hato? Dore uko wabyirinda

Yanditswe na: Liliane Kaliza
Taliki:29/12/2017 18:34
0


Ubusanzwe gufatwa n’imbwa bikunze kuba ku kibero cyangwa mu mpfundiko ku buryo umuntu bibayeho atabasha gutambuka kuko aba ababara cyane bitewe n’uko imikaya iba yikanye cyane kandi bikaba mu buryo bwihuse ku buryo uwo bifashe aba atakibashije kunyeganyeza aho imbwa yafashe.



Ese gufatwa n’imbwa biterwa n’iki?

Abashakashatsi batandukanye mu by’ubuzima bagaragaje ko impamvu zishobora gutuma umuntu afatwa n’imbwa ziri mu bice bibiri aho umuntu ashobora kuba aryamye nijoro noneho bigatuma imikaya yihina cyane, yaza kwinyeganyeza cya kibazo kikabaho.

Indi mpamvu ishobora gutuma umuntu afatwa n’imbwa iri mu bice byinshi bitndukanye birimo: Gukora imyitozo ngororangingo myinshi, kunywa inzoga, kutagira amazi mu mubiri, kurwara indwara zitandukanye zirimo impiswi, impyiko, kuba ufite inda nkuru,..

Ese ni iki wafasha umuntu wafashwe n’imbwa?


urubuga doctissimo.fr ducyesha iyi nkuru ruvuga ko bitewe n’uko ahanini uwagize icyo kibazo bigorana ko hari ubutabazi bw’ibanze yakwikorera kuko aba afite ububabare bukabije ariko hari bimwe uwo bari kumwe yamukorera cyangwa n’uwo bibayeho yakwikorera mu gihe abishoboye birimo:

Kwihutira gushyira barafu ahantu hafashwe n’imbwa, Gukandakanda aho imbwa yafashe ukahegura byaba na ngombwa ukahasegura kugirango habyimbuke kandi ububabare bugbanuke, Kurya ibiryo bikungahaye ku myunyungugu ya phosphore, Kunywa amazi menshi.

Mu gihe wumvise bigabanutse gacye gerageza gukora imyitozo ngororangingo gahoro gahoro. Mu gihe wakoze ibi ububabare bugakomeza kwiyongera gerageza kugana muganga agufashe mu bundi buryo burimo kuguha imiti igabanya uburibwe.

Src:Doctissimo.fr 






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND