Byari nyuma y’umukino FC Musanze yanganyijemo na APR FC igitego 1-1 ubwo hakinwaga umunsi wa cumi (10) wa shampiyona kuri uyu wa Gatatu tariki 27 Ukuboza 2017 kuri sitade ya Kigali. Mu kiganiro n’abanyamakuru, Peter Otema yatangiye agira ati:
Haracyari kare. Urabona ko abakinnyi benshi baracyari bashya mu ikipe byumvikana ko ka kantu ko kumenyerana ntabwo karaza. Kugira ngo kumenyerana bizemo bigomba kubanza kutugora kandi birasaba ko dukina imikino myinshi. Twakinaga umunsi wacu wa munani bigaragara ko bizagenda biza buhoro buhoro dusubire ku murongo twari dufite nitumara kumenyerana neza.
Hakizimana Muhadjili wa APR FC ni we wafunguye amazamu ku munota wa 50’ mbere yuko Wai Yeka Tatuwe yishyurira FC Musanze ku munota wa 82’ kuri penaliti yari ivuye ku ikosa Ntaribi Steven yakoreye Harerimana Obed wari winjiye asimbuye. Peter Otema utaratangiye shampiyona kuko yari afite ikibazo cy’imvune, avuga ko kuba FC Musanze yarakuye inota rimwe kuri APR FC atari umusaruro mubi kuko ngo bigiye gutuma bazamura morale izabafasha mu mikino iri imbere.
“Mbere na mbere navuga ko twihimye kuko twakiniraga hanze. Iri nota rimwe numva ko rizadufasha kwitegura indi mikino. Turikuye ku ikipe twakubaha ya APR FC numva ko ibi bizadufasha kuzamura morale”. Peter Otema
Mu mikino umunani FC Musanze bamaze gukina, batsinzemo ibiri (2), banganya itatu (3), batsindwa imikino itatu (3). Bamaze kwinjiza ibitego bine (4) bakaba barinjijwe ibitego bitanu (5). Uyu musaruro utuma iyi kipe yo hafi y’ibirunga iba ihagaze ku mwanya wa 14 n’amanota icyenda n’umwenda w’igitego kimwe (1).

Peter Otema 17 yizera ko hakiri kare cyane

Peter Otema acungana na Nsabimana Aimable

Peter Otema niwe kapiteni wa FC Musanze

Hakizimana Muhadjili imbere ya Mwiseneza Daniel

Sekamana Maxime afashwe na Habyarimana Eugene

Twizerimana Martin Fabrice umwe mu bakinnyi bahawe ikarita y'umuhondo muri uyu mukino

Niyonkuru Ramadhan bita Boateng ukina hagati muri Musanze FC yavuye mu kibuga asimbuwe

Abafana ba APR FC kuri sitade ya Kigali ntabwo bahavuye bishimye nubwo bamaze iminota irenga 30' bari imbere ya FC Musanze

Mudeyi Suleiman wahoze muri Gicumbi FC ubu ni kizigenza mu muri Musanze FC

Harerimana Obed yinjiye mu kibuga asimbuye ahita akorerwaho ikosa ryabyaye igitego cya FC Musanze

Mubumbyi Bernabe yari yaje kureba uko APR FC yahozemo imeze

Mazimpaka Andre atera umupira

Musanze FC igomba gukina na Miroplast FC mu cyumweru gitaha

Issa Bigirimana yasimbuwe na Itangishaka Blaise

Abafana ba APR FC bafashe ko Ntaribi Steven ariwe wabatesheje amanota atatu

Abafana ba APR FC bagomba kwakira ko APR FC y'ubu atari ya yindi ya 2007-2008

Kanamugire Moses agenzura umupira

Kanamugire Moses wahoze muri Rayon Sports yugarira
AMAFOTO: Saddam MIHIGO (Inyarwanda.com)
