P Fla ubwo yahamagarwaga ku rubyiniro abantu barishimye cyane ko bari bamukumbuye bamugaragariza urugwiro rudasanzwe begera urubyiniro ngo babyinane maze abandi si ugutera amafaranga ku rubyiniro bashaka kuyaha P Fla bivayo, muri aya mafaranga abafana bateye harimo n'ayibwe n’umufana wari imbere azi ko ntawabibonye, gusa umunyamakuru wa Inyarwanda yari yamubonye kare.
Mc Kate Gustave ni we wahagobotse ayakusanyiriza P Fla
Igihe abandi banagaga amafaranga ku rubyiniro umufana yacunze P Fla ku jisho akururamo inoti imwe ahita ayijyana. Kate Gustave wari uri hafi yarabibonye ahita aza arayatoragura atangira kuyaha P Fla ayamushyira mu mufuka w'ipantaro aho kugira ngo abafana bakoze bayibe.
REBA UKO BYEGENZE P FLA YIBWA AMAFARANGA