RFL
Kigali

Mu ndirimbo zaririmbwe mu gitaramo cya Knowless na Bruce Melody, izirenga 30% ni karahanyuze–URUTONDE

Yanditswe na: Emmy Nsengiyumva
Taliki:27/12/2017 11:24
0


Ku mugoroba wo kuri uyu wa Gatandatu tariki 23 Ukuboza 2017 ni bwo mu mujyi wa Kigali mu nyubako ya Kigali Convention Center habereye igitaramo cyiswe Holiday Cheer cya Knowless na Bruce Melody bari bihurije hamwe. Ni igitaramo cyaranzwe n'ubwitabire bucye kuko cyabuze abafana mu buryo bukomeye.



Iki gitaramo cyahuje abahanzi bahuriye kuri final y’igikombe cya Primus Guma Guma Super Star5,ari bo Knowless na Bruce Melody. Benshi batekerezaga ko kiri bwitabirwe n’abantu batagira ingano, ariko abahanga muri ruhago ubundi bavuga ko ikibuga kitabeshya, ni nako mu muziki biba bimeze ushatse wavuga ko urubyiniro narwo rutabeshya cyane iyo uzi ko ufite abafana wategura igitaramo ukabona abantu watekerezaga ntibageze, uzi ubwenge watangira gutekereza aho ibintu biri gupfira. Nubwo igitaramo kititabiriwe, Knowless na Bruce Melody bacuranze umuziki w'umwimerere, bacye bari bahari barizihirwa. 

knowlessKnowless ba Bruce Melody mu gitaramo cyabo babuze abafana bikomeye

Muri iki gitaramo aba bahanzi Knowless na Bruce Melody baririmbyemo indirimbo zirengaho gato 38 icyakora unyujije amaso ku rutonde rw’indirimbo baririmbye usanga byibuza indirimbo zitari munsi ya 14 zaririmbiwe muri iki gitaramo zari Karahanyuze. Karahanyuze, umuziki w’abahanzi ba cyera wari wagenewe icyiciro muri iki gitaramo aho aba bahanzi baje bagasubiramo izi ndirimbo bidafite aho bitaniye n'ibyo benshi babona mu tubari iyo abantu bazi muzika bacurangira abakiriya nyinshi muri izi ndirimbo.

Bruce MelodyKnowless na Bruce Melody

Ubwo Knowless na Bruce Melody bari muri iki gitaramo bageze mu cyiciro cya Karahanyuze Mc Lion Imanzi yahise ahimba amazina aba bahanzi Knowless amwita ‘Budensiyana’ mu gihe Bruce Melody yaririmbye iki cyiciro yitwa ‘Berekimasi’.

knowlessknowlessknowless

Uko gahunda yari iteye ni nako yakurikijwe indirimbo zirenga cumi n'eshatu zari karahanyuze






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND