RFL
Kigali

Sobanukirwa n’indwara y’amatwi yitwa cholesteatoma

Yanditswe na: Liliane Kaliza
Taliki:27/12/2017 12:16
0


Cholesteatoma ni indwara ifata mu gutwi imbere igatuma uruhu rw’inyuma y’inanga rubyimba cyane ariko ntibibe ikibyimba cyangwa se kanseri ahubwo hakabyimba gusa, ahanini ngo biterwa no kuba umuntu asanzwe arwara zimwe mu ndwara zifata amatwi nkuko tubikesha urubuga Healthline.com



Ese iyi ndwara iterwa n’iki?

Nyuma yo kuba ishobora guterwa na zimwe mu ndwara zifata amatwi nk’umuhaha, iyi ndwara ishobora kuvukanwa noneho uko umwana akura akaba ari nako nayo igenda ikura cyangwa se igakira ubundi ikagaruka. Ikindi nuko iyi ndwara ngo ishobora guterwa n’imikorere mibi y’umuyoboro wa 'Eustache' bikazatuma rwa ruhu rwo mu gutwi imbere rubyimba ari nabyo bivamo indwara ya cholesteatoma.

Dore bimwe mu bimenyetso by’iyi ndwara

Amakuru dukesha urubuga healthline.com avuga ko uko ikibyimba kigenda gikura ni nako uburibwe bwo mu gutwi imbere bwiyongera noneho hagasohokamo ibintu bimeze nk’amazi binuka cyane. Uko iminsi igenda ishira rero ngo ni nako cya kibyimba kibyiga ugutwi kikagufunga ukazasanga umuntu atabasha kumva neza nkuko byari bimeze mbere ndetse yanatambuka akibwira ko ahetamye agahetama yibwira ko ari bwo ari kugenda neza.

Urubuga healthline.com dukesha iyi nkuru ruvuga ko aho iyi ndwara ibera mbi aruko iyo itavuwe neza kandi kare igira ingaruka zitandukanye zirimo:Kurwara indwara zifata ubwonko nk’ikibyimba cyangwa mugiga, kugira paralise mu maso, kubyimba cyane mu gutwi no guhora ufite ibibazo bitandukanye mu gutwi.

Ese iyi ndwara irakira?

Abahanga mu bijyanye n’ubuzima bw’ugutwi bavuga ko iyi ndwara ikira rwose iyo umuntu yayifatiranye hakiri kare kuko icyo bakorera umuntu ufite iyi ndwara ari ukumubaga cya kintu kibyimbye kikavamo kandi iyo bamubaze ahita ataha agakomeza gufata imiti nkuko bisanzwe adatinze kwa muganga, gusa iyo yamaze kurengerana ngo biragorana cyane. 

Src:Healthline.com






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND