RFL
Kigali

Polisi y'u Rwanda yifurije abanyarwanda Noheli nziza inagenera ubutumwa abashoferi bwabafasha kwirinda impanuka

Yanditswe na: Mupende Gedeon Ndayishimiye
Taliki:25/12/2017 11:24
0


Kuri uyu wa mbere tariki 25/12/2017 hirya no hino ku isi hari kwizihizwa umunsi mukuru wa Noheli, umunsi w'agaciro cyane ku bakristo kuko baba bizihiza ivuka rya Yesu Kristo. Mu Rwanda naho uyu munsi urizihizwa. Polisi y'u Rwanda yifurije abanyarwanda kugira Noheli nziza.



Mu itangazo Polisi y'u Rwanda yanyujije kuri Twitter, yifurije abanyarwanda Noheli nziza n'umwaka mushya muhire wa 2018, iboneraho gutanga ubutumwa ku bashoferi mu rwego rwo kwirinda impanuka. Mu byo abashoferi basabwe harimo kwirinda gutwara banyoye, kwirinda kurenza umuvuduko, kwirinda gukoresha terefone igihe batwaye ndetse bakanazirikana kwambara umukandara igihe batwaye imodoka.

Ibi ni bimwe mu byabafasha kwirinda impanuka nkuko Polisi y'u Rwanda yabitangaje. Iryo tangazo rya Polisi y'u Rwanda riragira riti: "Polisi y'u  ibifurije Noheri nziza n'umwaka mushya muhire wa 2018. Irabibutsa kwirinda impanuka, kwambara umukandara, kudatwara mwanyoye, kutarenza umuvuduko, kudakoresha telephone mutwaye."

Police

Ubutumwa Polisi y'u Rwanda yanditse mu kwifuriza abanyarwanda Noheli nziza

Polisi y'u Rwanda itangaje ibi nyuma y'iminsi micye itanze ubundi butumwa busaba abantu kwitwara neza muri iyi minsi mikuru ya Noheli n'Ubunani.Abatwara ibinyabiziga yabasabye kubahiriza abategeko y'umuhanda, Abategura ibirori n'imyidagaduro n'abategura ibiterane by'amasengesho, basabwe kujya babimenyesha mbere inzego zishinzwe umutekano kugira ngo aho bizabera hacungirwe umutekano. 

Police

Image result for Emmanuel Gasana Polisi

IGP Emmanuel Gasana umuyobozi mukuru wa Polisi y'u Rwanda






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND