Mu itangazo Polisi y'u Rwanda yanyujije kuri Twitter, yifurije abanyarwanda Noheli nziza n'umwaka mushya muhire wa 2018, iboneraho gutanga ubutumwa ku bashoferi mu rwego rwo kwirinda impanuka. Mu byo abashoferi basabwe harimo kwirinda gutwara banyoye, kwirinda kurenza umuvuduko, kwirinda gukoresha terefone igihe batwaye ndetse bakanazirikana kwambara umukandara igihe batwaye imodoka.
Ibi ni bimwe mu byabafasha kwirinda impanuka nkuko Polisi y'u Rwanda yabitangaje. Iryo tangazo rya Polisi y'u Rwanda riragira riti: "Polisi y'u #Rwanda ibifurije Noheri nziza n'umwaka mushya muhire wa 2018. Irabibutsa kwirinda impanuka, kwambara umukandara, kudatwara mwanyoye, kutarenza umuvuduko, kudakoresha telephone mutwaye."
Ubutumwa Polisi y'u Rwanda yanditse mu kwifuriza abanyarwanda Noheli nziza
Polisi y'u Rwanda itangaje ibi nyuma y'iminsi micye itanze ubundi butumwa busaba abantu kwitwara neza muri iyi minsi mikuru ya Noheli n'Ubunani.Abatwara ibinyabiziga yabasabye kubahiriza abategeko y'umuhanda, Abategura ibirori n'imyidagaduro n'abategura ibiterane by'amasengesho, basabwe kujya babimenyesha mbere inzego zishinzwe umutekano kugira ngo aho bizabera hacungirwe umutekano.
IGP Emmanuel Gasana umuyobozi mukuru wa Polisi y'u Rwanda