Safi Madiba mu minsi ishize nibwo yafashe icyemezo cyo kuva mu itsinda rya Urban Boys, kimwe mu byavuzweho cyane muri uyu mwaka wa 2017 turi gusoza. Kuri ubu Safi watangiye kwikorana umuziki yashyize hanze indirimbo ye nshya yise ‘Kimwe kimwe’ iyi ikaba ibaye iya kabiri mu ndirimbo ze akoze avuye mu itsinda rya Urban Boys.
Akiva muri Urban Boys Safi Madiba yashyize hanze indirimbo ye ‘Got it’ yari ahuriyemo na Meddy, iki gihe benshi bari bataremera ko uyu muhanzi yamaze kuva muri Urban Boys, aha babyemejwe nuko babonye amashusho y’indirimbo ye na Meddy ndetse n’abagize iri tsinda batangiye kwikorana. Safi ukomeje kwikorana kuri ubu akaba yashyize hanze indirimbo ye ya kabiri nyuma kuva muri Urban Boys.
Iyi ndirimbo Safi Madiba yamaze kuyifatira amashusho azajya hanze vuba aha
Iyi ndirimbo nshya Safi Madiba yitwa ‘Kimwe Kimwe, akaba yayishyize hanze uyu munsi tariki 25/12/2017 mu rwego rwo guha impano ya noheli abakunzi b’umuziki cyane ko nawe ari umukirisitu uzi icyo umunsi wa Noheli uvuze ku mitima ya benshi mu bakirisitu. Iyi ndirimbo ‘Kimwe Kimwe’ yakozwe na Producer Junior Multisystem mu gihe amashusho yayo yamaze gufatwa kuri ubu igisigaye ari umunsi wateguwe azagira hanze nk'uko Safi Madiba yabitangarije Inyarwanda.com.
TANGA IGITECYEREZO