Akiva muri Urban Boys Safi Madiba yashyize hanze indirimbo ye ‘Got it’ yari ahuriyemo na Meddy, iki gihe benshi bari bataremera ko uyu muhanzi yamaze kuva muri Urban Boys, aha babyemejwe nuko babonye amashusho y’indirimbo ye na Meddy ndetse n’abagize iri tsinda batangiye kwikorana. Safi ukomeje kwikorana kuri ubu akaba yashyize hanze indirimbo ye ya kabiri nyuma kuva muri Urban Boys.
Iyi ndirimbo Safi Madiba yamaze kuyifatira amashusho azajya hanze vuba aha
Iyi ndirimbo nshya Safi Madiba yitwa ‘Kimwe Kimwe, akaba yayishyize hanze uyu munsi tariki 25/12/2017 mu rwego rwo guha impano ya noheli abakunzi b’umuziki cyane ko nawe ari umukirisitu uzi icyo umunsi wa Noheli uvuze ku mitima ya benshi mu bakirisitu. Iyi ndirimbo ‘Kimwe Kimwe’ yakozwe na Producer Junior Multisystem mu gihe amashusho yayo yamaze gufatwa kuri ubu igisigaye ari umunsi wateguwe azagira hanze nk'uko Safi Madiba yabitangarije Inyarwanda.com.