RFL
Kigali

Abakinnyi bacu ntabwo baramenya guha agaciro akazi kabo-RUREMESHA

Yanditswe na: Mihigo Saddam
Taliki:24/12/2017 15:23
0

Ruremesha Emmanuel umutoza mukuru wa Etincelles FC avuga ko abenshi mu bakinnyi bari mu mupira w’amaguru mu Rwanda bagira ikintu cyo kudaha agaciro akazi kabatunze ngo bakore ibikorwa byatuma badasubira inyuma mu mikinire.

Ni ingingo yagarutseho ku mugoroba wo kuri uyu wa Gatandatu ubwo yari amaze gutsindwa na Cassa Mbungo ibitego 3-0 mu mukino w’umunsi wa cumi (10) wa shampiyona. Uyu mutoza yari abikomoje ku kuba ikipe ya Etincelles FC yarakinnye neza yakira Rayon Sports ariko bikaza kumutungura abonye abakinnyi be basa n'aho bananiwe bikomeye imbere ya Kiyovu Sport. Mu magambo ye yagize ati:

Urumva umukinnyi aba ukwe n’undi akaba ukwe, iyo baba ari abantu baba hamwe bose biba bishoboka ko wabagenzura ariko kugira ngo ugenzure abantu mutari kumwe biba bigoye. Twaragerageje biranga kuko hari amasaha agera nawe ukajya kuryama. Abakinnyi bacu baracyari abantu basaba guhozaho, ntabwo baramenya neza agaciro k’akazi kabo, ugasanga atsinze Rayon Sports aho kugira ngo ajye gutegura undi mukino agahita yigira kwishimisha.

Ruremesha avuga ko icyo agiye gukora ari ugukurikirana akareba icyatumye abakinnyi be bagaragaza imbaraga nke ku kibuga cya Mumena. Uyu mutoza kandi avuga ko bakomeza kugerageza uko bashoboye bakaba hafi y’abakinnyi kuko ngo Etincelles FC nta bushobozi bafite bwo kuba bafata abakinnyi ngo babashyire mu nzu imwe.

Ruremesha avuga ko abakinnyi ba Etincelles FC bamutunguye

Ruremesha avuga ko abakinnyi ba Etincelles FC bamutunguye 

Nyuma yo gutsindwa na Kiyovu Sport ibitego 3-0, Etincelles Fc ubu iri ku mwanya wa cyenda (9) n’amanota 13.  Mu mikino icumi imaze kuba itsindamo itatu (3), yanganyije itanu (5) batsindwa ibiri (2).  Binjije ibitego icyenda (9) binjizwa icumi (10), ibi bituma kuri ubu bafite umwenda w’igitego kimwe (1).

Tuyisenge Hackim Diemme na Kalisa Rachid hagati mu kibuga

Tuyisenge Hackim Diemme na Kalisa Rachid hagati mu kibuga

Mumbele Saiba Claude uheruka gutsinda Rayon Sports igitego

Mumbele Saiba Claude uheruka gutsinda Rayon Sports igitego

Uwihoreye Jean Paul ukina inyuma ahagana iburyo muri SC Kiyovu ajya kunaga umupira

Uwihoreye Jean Paul ukina inyuma ahagana iburyo muri SC Kiyovu ajya kunaga umupira

Mugheni Kakule Fabrice niwe wafunguye amazamu ku munota wa 19'

Mugheni Kakule Fabrice niwe wafunguye amazamu ku munota wa 19'

Ruremesha Emmanuel umtoza mukuru wa Etincelles FC

Ruremesha Emmanuel umutoza mukuru wa Etincelles FC

Ruremesha yakinaga adafite Nsengiyuva Ilshade (Ubanza iburyo) wari ufite imihondo itatu

Ruremesha yakinaga adafite Nsengiyuva Ilshade (Ubanza iburyo) wari ufite imihondo itatu

Etincelles FC batahanye imihondo ine inarimo uwahawe Akayezu Jean Bosco wateze Nizeyimana Djuma

Etincelles FC batahanye imihondo ine inarimo uwahawe Akayezu Jean Bosco wateze Nizeyimana Djuma

Ruremesha yari yagaruye Mbonyingabo Regis utarakinnye umukino wa Rayon Sports kubera amakarita

Ruremesha yari yagaruye Mbonyingabo Regis utarakinnye umukino wa Rayon Sports kubera amakarita

Mugenzi Cedric Ramires yinjiye mu kibuga asimbura

Mugenzi Cedric Ramires yinjiye mu kibuga asimbura 

AMAFOTO: Saddam MIHIGO (Inyarwanda.com)

TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

Inyarwanda BACKGROUND