RFL
Kigali

Rwemarika Felicite abona igihe kigeze ngo FERWAFA ibe ishyirahamwe abanyarwanda bisangamo

Yanditswe na: Mihigo Saddam
Taliki:23/12/2017 14:14
0


Rwemarika Felicite umutegarugoli wiyamamariza kuyobora ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda (FERWAFA) muri manda y’imyaka ine izatorerwa kuri uyu wa 30 Ukuboza 2017, avuga ko ibibazo FERWAFA imazemo igihe birambiranye bityo ko byakemuka mu gihe yaba abaye perezida wayo.



Mu kiganiro yagiranye n’abanyamakuru, Rwemarika yabasangije ku mateka ye y’uburyo yaharaniye iterambere ry’umupira w’amaguru mu cyiciro cy’abali n’abategarugoli kuva mu 1997 kugeza na n’ubu agihatana kugira ngo ibintu bikomeze bigende neza. Gusa ubu ngo yumva FERWAFA yakabaye ishyirahamwe ritavumwa na buri wese ahubwo ikaba ishyirahamwe abanyarwanda bibonamo yewe bakanagira uruhare mu ikomera n’iterambere ry’umupira w’amaguru muri rusange.

Zimwe mu ngingo zizafasha Rwemarika gutuma FERWAFA iba ishyirahamwe rikomeye harimo ko hazavugururwa amategeko n’amabwiriza bikaba biri ku rwego mpuzamahanga, kuvugurura no gushyira imbere ubunyamwuga mu rwego ruyobora FERWAFA, gushyiraho komite z’abafata ibyemezo na komite y’ubujyanama bose bagahabwa uburyo bwo gukora.

Rwemarika kandi azashyiraho gahunda irambye yo kongera ubushobozi ku nzego zose cyane hibandwa kuri tekinike n’ubuyobozi harimo nk’abatoza, abasifuzi, abaganga, abanyamakuru n’abayobora amakipe. Ibi bizaza biri kumwe na gahunga y’igihembo ku bantu bahiga abandi mu gufata ibyemezo by’inyamibwa.

Mu gushaka uko FERWAFA yaba ubudasa, abayobozi b’amakipe bazajya bahabwa amahugurwa banashakirwe buruse za FIFA na Komite Olempika kugira ngo bagende bige uko amakipe ayoborwa ku rwego mpuzamahanga cyo kimwe n’abakinnyi bazahabwa uburyo bazajya bakora ingendo shuli bajye gukora imyitozo mu makipe yabigize umwuga.

Mu busanzwe abanyamakuru ba siporo mu Rwanda bafatwa nk’abanzi ba FERWAFA. Gusa Rwemarika avuga ko atari ko bizaba bimeze natorerwa kuyiyobora kuko ngo hazabaho imikoranire myiza ndetse ngo anabashyirireho amahugurwa azatuma akazi ko gutara no gutangaza amakuru ya siporo kaba keza.

Rwemarika Felicite avuga ko aramutse abaye umuyobozi wa FERWAFA abanyarwanda bayishimira

Rwemarika Felicite avuga ko aramutse abaye umuyobozi wa FERWAFA abanyarwanda bayishimira

Zimwe mu mvugo za Rwemarika ku mpinduka ateganya muri FERWAFA:

“Turashaka gukorera mu mucyo. Inteko rusange ni yo igomba kugena amafaranga azakoreshwa hanyuma ikajya ibwirwa uko yanakoreshejwe buri gihe uko iteranye muri gahunda yo guha raporo abadutoye.

"FERWAFA igomba kuba iya bose aho kuba iy’umuntu ku giti cye, abanyarwanda bakayibonamo.  Abafana abakinnyi abasifuzi n’abatoza bagomba kwibona muri FERWAFA. Kugarura isura ya FERWAFA mu bakunzi b’umupira w’amaguru. Turifuza ko umupira uba uw’abanyarwanda kandi bakanagira uruhare mu iterambere ryawo".

"Tuzavugurura amategeko. Nituramuka dutowe hari amategeko agomba guhinduka tugendeye kuya FIFA kuko kuri ubu harimo ikinyuranyo kinini gituma kenshi biteza umwuka mubi mu makipe".

Dore bimwe mu byo wamenya kuri Rwemarika Felicite:

Mu gatabo yanditse agaragaza uwo ariwe mu buzima bw’umupira w’amaguru, Rwemarika atangira agira ati” Umwirondoro wanjye mu buryo burambuye ukubiyemo ibyo nakoze mu myaka irenga icumi (10) mu guteza imbere umupira w’amaguru mu Rwanda. Ntabwo werekana inshingano zose nahawe nkazuzuza, amahugurwa nitabiriye n’inama mpuzamahanga byose biteguwe n’umuryango mpuzamahanga cyangwa se ku bufatanye n’inzego zifata ibyemezo mu Rwanda hamwe na CAF cyangwa se FIFA  biciye mu mikoranire”.

Mu nzego n’ibikorwa Rwemarika yanyuzemo harimo kuba yarabaye:

1.Umunyamuryango w’inama y’ubuyobozi bwa FERWAFA kuva mu 2007 kugeza magingo aya.

2.Visi Perezida wa mbere wa komite Olempike y’igihugu.

3.Afite impamyabumenyi zihabwa abayobozi mu rwego rwa FIFA.

4.Perezidante wa komisiyo y’umupira w’abagore muri FERWAFA kuva mu 2007 kugeza muri iki kiringo turimo cyo kwiyamamariza kuyobora FERWAFA.

5.Umwe mu bari bagize komite ya FERWAfA yateguye ikanakurikirana CAN U-17 mu 2011 aho u Rwanda rwarangije ku mwanya wa kabiri.

6.Umwe mu bari bagize komite ya FERWAFA yakurikiranaga igikombe cy’isi cy’ingimbi cya 2011 (World Cup U-17) i Mexico.

7. Umwe mu bagize komisiyo y’abagore muri CECAFA mu 2011

8.Niwe watangije umupira w’abagore mu Rwanda.

9.Ubu ni umunyamuryango wa komisiyo ya komite mpuzamahanga Olempike.

10.Afite igihembo yahawe muri 2016 cya komite mpuzamahanga y’imikino Olempike (IOC) kigenerwa abagore bitabira siporo .

11.Kuva mu 2012 kugeza ubu afite igihembo gihabwa abagize uruhare mu guhindura sosiyete “ASHOKA Fellowship Award International For Change makers”

11.Muri 2015 yahawe igihembo cyiswe “Stars Foundation Kingdom Award”.

12.Ni perezidante w’ihuriro Nyarwanda ry’imiryango irwanya SIDA inaharanira ubuzima buzira umuze.

13.Ni umuyobozi mukuru w’umuryango wa “We Act For Hope”

Abanyamakuru bateze amatwi imigabo n'imigambi ya Rwemarika

Abanyamakuru bateze amatwi imigabo n'imigambi ya Rwemarika  muri Kigali Convention Center

Dore uko komite ya Rwemarika Felicite izaba yubatse:

1.Rwemarika Felicite (President)

2.Habanabakize Fabrice (Vice-President)

3.Munyandamutsa Maurice (Ushinzwe amarushanwa)

4.Kanamugire Fidele (Ushinzwe itera mbere)

5.Musanabaganwa Christine (Ushinzwe umupira w’abagore)

6.Niyonzima Bonaventure (Ushinzwe umutungo)

7.Kwizera Kivuye Anitha (Ushinzwe amasoko)

8.Kakaragwe Donatha (Ushinzwe ubuvuzi)

9.Rutagengwa Mukiga (Umunyamategeko)

10.Uwintwari John (Ushinzwe Umutekano)

Habanabakize Fabrice uzaba ari visi perezida wa FERWAFA mu gihe Rwemarika yatsinda amatora

Habanabakize Fabrice uzaba ari visi perezida wa FERWAFA mu gihe Rwemarika yatsinda amatora

Nyinawumuntu Grace yashimye imbaraga n'urwego Rwemarika yahaya abagore mu mupira w'amaguru mu Rwanda

Nyinawumuntu Grace yashimye imbaraga n'urwego Rwemarika yahaye abagore mu mupira w'amaguru mu Rwanda

Dore ingingo umunani Rwemarika azibandaho cyane muri manda ye:

Guteza imbere amarushanwa mu byiciro byose

Rwemarika agaragaza ko azashyira imbaraga muri shampiyona y'icyiciro cya mbere n'icya kabiri anatangiza shampiyona y'icyiciro cya gatatu, ibi bikazunganirwa n'amarushanwa y'abana. Uyu  mugore aranifuza kandi ko buri Ntara n'Umujyi wa Kigali yajya itegura amarushanwa byibuze abiri buri mwaka.

Rwemarika yerekana ko azunganira amarushanwa ahuza amashuri (Interscolaire), hatoranywe ibigo bitanu by'amashuri by'indashyikirwa mu mupira w'amaguru maze biterwe inkunga mu kubyongerera ubumenyi n'ubushobozi. Aranifuza ko habaho amarushanwa ahuza ibigo byisumbuye n'amashuri makuru.

Rwemarika unayobora komisiyo y'iterambere ry'umupira w'abagore muri Ferwafa, agaragaza ko hazajyaho amarushanwa ahuza abagore mu gihe asanzwe ari ay'abakobwa, abagore bakina neza bashakirwe amakipe akomeye yo mu Rwanda no hanze.

Muri uku guteza imbere mu marushwana yose, Rwemarika azongerera ubumenyi abatoza n'abayobozi b'amakipe; anatangize ikigega cyagenewe gutera inkunga inzego z'imikino zo hasi muri gahunda za FIFA, CAF na CECAFA.

Kongerera ingufu Inzego za Ferwafa

Rwemarika avuga ko ku buyobozi bwe hazabaho kuvugurura amategeko shingiro n'ay'umwihariko ajyanishwe n'amategeko mpuzamahanga. Azanashyira ingufu mu gukorana n'itangazamakuru rya siporo anatangize ibihembo by'abafatanyabikorwa b'indashyikirwa.

Ubunyangamugayo no Gukorera mu mucyo

Rwemarika agaragaza ko inama y'inteko rusange izajya yemeza gahunda y'ibikorwa n'ingengo y'imari by'umwaka, raporo zishyikirizwe inteko rusange, abaterankunga, CAF na FIFA ku gihe.Uyu mugore anavuga ko azashyiraho uburyo bwo kwisanzura mu bitekerezo no gufatira ibyemezo mu ruhame.

Isomo ryo gukina niryo abana ubona bishimiye kurusha andi atangwa

Rwemarika niwe mubyeyi w'umupira w'amaguru w'abagore mu Rwanda

Kurwanya itonesha na ruswa

Rwemarika avuga ko hazatezwa imbere umuco wo kunyurwa n'ibyo buri wese ahawe, ibyemezo bifatwe ku bwiganze ari nako amasoko azajya atangwa binyuze mu mategeko.

Amavubi azashyirwamo ingufu

Mu gihe byari bisanzwe ko ikipe y'igihugu Amavubi iterwa inkunga na Minisiteri ifite Siporo mu nshingano zayo, Rwemarika yumva azashyira imbaraga mu gushaka amikoro y'ikipe y'igihugu Amavubi. Ku ngoma ye kandi, Amavubi azashyirirwaho urwego ngishwanama ndetse hanashyirwe ingufu muri Fan Club y'Amavubi.

Kongera Ibikorwaremezo n'ibikoresho

Rwemarika azakora ubuvugizi kugira ngo ibikorwaremezo byiyongere ndetse hanaboneke ibikoresho bigezweho mu mupira w'amaguru w'u Rwanda

Gutangiza amarushanwa ya Beach Soccer na Futsal

Mu bindi ateganya, Rwemarika avuga ko mu Rwanda hazajyayo shampiyona y'umupira w'amaguru ukinirwa ku mucanga (Beach Soccer na Futsal) cyane ko u Rwanda rufite ahantu henshi wakinirwa.

Imikoranire myiza na Fifa na CAF

Muri manda ye kandi, Rwemarika azubaka umubano uhamye na Fifa, CAF na Cecafa; anashyire ingufu mu kugaragaza isura nziza ya Ferwafa hagamije gukomeza kwakira inama mpuzamahanga ku mikino itandukanye n'amarushanwa ku rwego mpuzamahanga.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND