RFL
Kigali

Kidum yatangaje abahanzi beza muri muzika y’u Rwanda bo muri iyi myaka ya vuba

Yanditswe na: Emmy Nsengiyumva
Taliki:22/12/2017 10:26
0


Mu ijoro ryo kuri uyu wa Kane tariki 21 Ukuboza 2017 ni bwo umuhanzi mpuzamahanga w’umurundi Kidum yageraga mu mujyi wa Kigali aho yitabiriye igitaramo cya Rwanda Konnect Gala yatumiwemo. Ubwo yari ageze ku kibuga cy’indege i Kanombe uyu muhanzi yabajijwe abahanzi b’abanyarwanda azi bakomeye hano mu Rwanda.



Kidum aganira n'umunyamakuru wa Inyarwanda.com mu kiganiro kirekire bagiranye, uyu muhanzi yabajijwe abahanzi b’abanyarwanda nawe ajya yumva iyo yibereye muri Kenya, atangaza ko kubwe asanga umuziki nyarwanda uri gukura cyane kandi uri kwinjira ku isoko mpuzamahanga rya muzika cyane bahereye mu karere ka Afurika y’uburasirazuba.

Kidum yatangaje ko kenshi yakunze kubazwa abahanzi abona bakomeye mu Rwanda akanga kubatangaza kugira ngo bitamuteranya n'abandi bahanzi icyakora ahamya ko hari abahanzi bane nawe yumva agasanga aribo bakomeye mu Rwanda, muri aba hakaba harimo abakobwa babiri n’abagabo babiri.

kidumUbwo Kidum yari ageze i Kigali

Kidum yagize ati “Mu bagabo navuga Bruce Melody na Urban Boys mu gihe mu bigeme (abagore) ari Knowless n'undi witwa Teta Diana”. Aba bahanzi nyarwanda ni bo bahanzi ni bo Kidum afata nk'abakomeye. Uyu muhanzi w’icyamamare mu karere. Akomoka i Burundi, gusa akunze kuza no mu Rwanda aho akunze gukorera ibitaramo bikomeye ndetse kikaba n’igihugu we afata nk’icya kabiri cy’amavuko nkuko akunze kubitangariza itangazamakuru.

Kidum usanzwe uzwiho amashyengo menshi agomba gutaramira i Kigali mu gitaramo cya Rwanda Konnect Gala kiri bubere i Gikondomu mu ihema riberamo Expo kuri uyu wa Gatanu tariki 22 Ukuboza 2017 aho kwinjira biza kuba ari ibihumbi icumi (10000frw) mu myanya isanzwe, 20000frw mu myanya y’icyubahiro na 200000frw ku meza y’icyubahiro.

rwanda konnect

Igitaramo Kidum ari butaramemo






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND