Ubwo yaganiraga na Inyarwanda Assinah yatangaje ko yerekeje muri Kenya gushaka uko yakwagura muzika ye, akaba ateganya gukorerayo indirimbo imwe byaba byiza agakora n’indi ya kabiri yanakorana n’umwe mu bahanzi bo muri kiriya gihugu cy’abaturanyi.
Asinah yahagurutse mu Rwanda mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatanu tariki 22 Ukuboza 2017 akaba agiye mu rugendo rw’iminsi irindwi agomba kumara mu gihugu cya Kenya. Assinah asize ashyize hanze indirimbo yise ‘My number’. Mu kiganiro yahaye Inyarwanda.com yatangaje ko akigera mu Rwanda agomba kuzahita ashyira hanze amashusho y’iyi ndirimbo.
Asinah ubwo yari agiye muri Kenya
UMVA HANO 'MY NUMBER' INDIRIMBO NSHYA ASINAH ASIZE ASHYIZE HANZE