RFL
Kigali

Khloe Kardashian yashyize yemera ko atwite, yambaye impeta zateje urujijo

Yanditswe na: UDAHOGORA Vanessa Peace
Taliki:21/12/2017 16:09
0


Umukobwa muto mu ba Kardashians, Khloe Kardashian, yemeje amakuru yari amaze iminsi akekwa ko yaba atwite inda y’umukunzi we Tristan Thompson ukina Basketball. Iby’uko atwite byagiye bivugwa ariko hakabura amakuru y’impamo yabyo none yashyize hanze ifoto imugaragaza atwite ndetse yambaye impeta zateye benshi urujijo.



Khloe Kardashian yakundanye na Tristan atandukanye n’undi mugabo nawe wakinaga Basketball witwa Lamar Odom bapfuye gukoresha ibiyobyabwenge mu buryo burenze urugero. Abinyujije ku rukuta rwe rwa Instagram, Khloe Kardashian yagize ati “Inzozi zanjye zikomeye zabaye impamo! Tugiye kunguka umwana! Maze igihe nibaza ntegereje ariko Imana yari ifite umugambi iki gihe cyose. Yari izi ibyo iri gukora, nagombaga gusa kuyizera no kwihangana. Kugeza ubu sinari nizera ko urukundo rwacu ruvuyemo ikiremwa muntu.”

Blooming: Khloe Kardashian's legion of loyal fans could not stop lavishing congratulations and praise of the stunning star and her boyfriend Tristan Thomas, although she confessed she still 'cannot believe' her happy new

Khloe Kardashian yambaye impeta zateye benshi kwibaza niba hari icyo Tristan yibwirije

Yakomeje kandi ashimira umukunzi we ati “Tristan, warakoze kunkunda uburyo unkunda! Ndagushimira uburyo umfata nk’umwamikazi, ndagushimira uburyo utuma numva ndi mwiza mu buryo bwose. Tristan, ikiruta ibindi, ndagushimira kuba ungize umubyeyi.” Mu butumwa burebure, yakomeje ashimira n’abafana be ndetse ababwira impamvu yatinze gutangaza aya makuru ari uburyo yashakaga kubanza gusangira ibi byishimo n’inshuti ze za bugufi ndetse n’abavandimwe.

Khloe atwite inda ye ya mbere mu gihe abandi bavandimwe bose b’aba Kardashian babyaye, abo ni Kim Kardashian, Kourtney Kardashian ndetse na Rob Kardashian. Kylie Jenner bavukana kuri nyina gusa w’imyaka 20 nawe bivugwa ko atwite inda ya Travis Scott n’ubwo aya makuru bose bataragira icyo bayavugaho. Kim Kardashian kandi nawe yiteguye umwana we wa 3 na Kanye West batwitiwe n’undi mugore kubera ibibazo Kim Kardashian yagiye agira mu gihe cyo gutwita.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND