Kuri uyu wa Kabiri tariki 19 Ukuboza 2017 ubwo umukino wa AS Kigali na Kiyovu Sport wari urangiye ari ibitego 2-2, Eric Nshimiyimana na Cassa Mbungo Andre bafashe iminota itari munsi y’ibiri baganira uko umukino bawubonye nubwo bitari mu buryo bw’ubwumvikane busesuye.
Ubwo umukino wari ugeze mu minota ya nyuma, Jimmy Mbaraga Traore rutahizamu wa AS Kigali yazamukanye umupira agana mu izamu rya Ndoli Jean Cluade, umusifuzi asifura ko habayego kurarira. Nyuma Jimmy Mbarara yaje kurekura ishoti rijya mu izamu nubwo bari bamaze gusifura. Mu busanzwe yakabaye yarahawe ikarita y’umuhondo kuko bitemewe ko umuntu wasifuwe ko yaraririye atera mu izamu, gusa umusifuzi yarabyirengagije.
Ibi Eric Nshimiyimana yabibwiraga Cassa Mbungo amwumvisha ko Jimmy Mbaraga atari yararariye bibaho kuko yafashe umupira akigizayo abugarira ba Kiyovu bityo umusifuzi akabyanzura mu buryo bwe. Ibi Cassa Mbungo ntiyabyemeraga na gato kuko yamusubizaga ko Jimmy Mbaraga yabanje gusunikana mbere yo kwiyegereza umupira, Eric Nshimiyimana ni ko kumwereka ko iyo umukinnyi nta mbaraga agira bamucaho bakigendera.
Ikindi cyateje impaka ndende hagati y’aba batoza bombi nuko Cassa Mbungo Andre atemeranyaga na Eric Nshimiyimana ku gitego cya kabiri AS Kigali yatsinze kuko ngo mbere yuko Kayumba Soter atera mu izamu habayeho gusunikana. Nizeyimana Jean Claude bita Rutsiro na Kiyovu Sport ni we wafunguye amazamu ku munota wa 30’. Igitego cya kabiri cya Kiyovu Sport cyatsinzwe na Nizeyimana Djuma ku munota wa 61’ w’umukino. AS Kigali yo yatsindiwe na Frank Kalanda ku munota wa 49’ naho Kayumba Soter abishyurira ikindi ku munota wa 82’ w’umukino ku mupira wari uvuye muri koruneri agakozaho umutwe.
Umukino urangiye bahuriye mu kibuga hagati
Eric Nshimiyimana Umutoza mukuru wa AS Kigali hano ni we wari ufite ijambo
Abatoza bombi babanje kujya kubaza abasifuzi ibyo bakoze
Cassa Mbungo Andre umutoza mukuru wa Kiyovu Sport yanyuzwe n'ubusobanuro bw'abasifuzi asa naho afata inzira agenda
Cassa Mbugo yatoje AS Kigali ayijyana mu mikino Nyafurika iheruka icyo gihe
Cassa Mbungo yahise agaruka
Ikiganiro kirakomeza batumva ibintu kimwe
Eric Nshimiyimana (Wambaye ikoti ritukura) yabonye Cassa Mbungo atangiye kurakara ahita ashyira amaboko mu mifuka
Eric Nshimiyimana yabonye bitari bworohe ahita akura amaboko mu mifuka
Ndoli Jean Claude umunyezamu wa Kiyovu Sport yahuraga na AS Kigali yari arimo umwaka ushize w'imikino
Ndahinduka Michel mu kirere na Habamahoro Vincent
Ngarambe Ibrahim afashe Mbaraga Jimmy Traore
Mbaraga Jimmy Traore yatsinze igitego bamusifuye
Mbaraga Jimmy yicaye hasi
Nizeyimana Djuma ahatana na Ntamuhanga Thumaine Tity
Frank Kalanda ni we watsinze igitego cya mbere cya AS Kigali
Benedata Janvier ku mupira
Ndoli Jean Claude umunyezamu wa Kiyovu Sport yirwanaho hejuru ya Mbogo Ali
Ngirimana Alexis yiruka ku mupira
Habyarimana Innocent umukino warangiye adakinnye
Niyonzima Ally yakinnye iminota 55'
Twagirimana Innocent bita Kavatiri akurikiwe na Benedata Janvier
Twagirimana agera hasi
Uko imikino yo kuwa Kabiri yarangiye:
Kuwa Kabiri tariki 19 Ukuboza 2017
-Musanze FC vs Miroplast Fc (Umukino wasubitswe)
-Marines FC 2-0 Bugesera FC (Nsabimana Hussein, Amri Kalisa)
-Sunrise FC 2-1 Kirehe FC
-Espoir Fc 1-2 Police Fc (Mico Justin na Ndayishimiye Antoine Dominique, Renzaho Hussein Yongo)
-As Kigali 2-2 SC Kiyovu
AMAFOTO: Saddam MIHIGO (Inyarwanda.com)
TANGA IGITECYEREZO