Meddy ni umuhanzi w’umunyarwanda ugiye kuzuza imyaka umunani yibera muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika. Rimwe na rimwe Meddy ajya anyuzamo akahakorera ibitaramo binyuranye gusa kuri iyi nshuro ni ubwa mbere agiye gutaramira muri Leta ya San Antonio aho azaba ataramira abanyarwanda kimwe n'abandi bazitabira igitaramo cye basangira Noheli.
Meddy waherukaga mu Rwanda aho yakoreye ibitaramo binyuranye birimo ibyo yakoranye na sosiyete ya Airtel ndetse n’ikindi yakoreye i Nyamata cyizwe ‘Beer Fest’, kuri ubu yiteguye gutaramira abatuye mu mujyi wa San Antonio muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika mu gitaramo nawe ubwe yemeza ko ari icya mbere agiye kuhakorera. Iki kikazaba tariki 23 Ukuboza 2017.
Iki gitaramo cya Meddy i San Antonio byitezwe ko kizabera ahazwi nka Burgund ballroom. Kwinjira muri iki gitaramo bikaba ari amadorali makumyabiri ya Amerika (20$) guhera saa yine z’ijoro.
TANGA IGITECYEREZO