RFL
Kigali

Korali Seraphim yatumiye Gaby Kamanzi mu gitaramo bazakora nyuma yo gutanga amaraso no gusura abarwayi

Yanditswe na: Mupende Gedeon Ndayishimiye
Taliki:19/12/2017 12:05
1


Korali Seraphim ibarizwa muri AEBR Kacyiru yongeye gutegura igikorwa ngarukamwaka cyizwi nka 'Seraphim Day', igikorwa cy'urukundo gitangirwamo amaraso ku barwayi ndetse hakaba n'igitaramo cyinjiza abantu muri Noheli.



Seraphim Day 2017 izatangira kuwa Gatandatu tariki 23/12/2017 kuva saa mbiri za mu gitondo kugeza saa cyenda z'amanywa, aho korali Seraphim izakora igikorwa cy'urukundo cyo gutanga amaraso, kikazabera kuri AEBR Kacyiru. Ikigo cy'igihugu cyita ku buzima, RBC nacyo kizaba cyohereje bamwe mu bakozi bacyo kuri AEBR Kacyiru nkuko Inyarwanda yabitangarijwe n'ubuyobozi bwa Seraphim choir. 

Image result for korali Seraphim amakuru

Korali Seraphim ya AEBR Kacyiru

Ku Cyumweru tariki 24/12/2017 kuva isaa Saba z'amanywa, aba baririmbyi ba Seraphim choir bazakora igikorwa cyo gusura abarwayi mu bitaro bya CHUK nyuma y'aho bakore igitaramo cya Noheli kizatangira saa kumi n'ebyiri z'umugoroba. Ni igitaramo cyiswe 'X mass night concert' kikaba cyaratumiwemo umuhanzikazi Gaby Irene Kamanzi umwe mu bakunzwe cyane mu muziki wo kuramya no guhimbaza Imana. Iki gitaramo kizabera kuri AEBR Kacyiru.

Image result for Gaby Irene kamanzi amakuru

Gaby Kamanzi yatumiwe mu gitaramo cyateguwe na Seraphim choir

Abandi baririmbyi bazaba bari muri iki gitaramo ni Horeb choir ya AEBR Kacyiru, korali Isoko y'Imigisha na Narada worship team. Umuvugabutumwa Joseph Benimana ni we uzigisha ijambo ry'Imana. Kwinjira ni ubuntu ku bantu bose. Twabibutsa ko korali Seraphim yateguye iki gikorwa, iherutse guhabwa igihembo cya Sifa Reward ku bw'igikorwa ikora buri mwaka cyo gutanga amaraso kubababaye bayakeneye.

Image result for korali Seraphim amakuru

Image result for korali Seraphim amakuru

Korali Seraphim ifite igikombe cya Sifa Rewards kubw'ibikorwa by'urukundo ikora buri mwaka

Seraphim Day 2017






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Joseph6 years ago
    Nzaba mpari kandi turabashyigikiye ku bikorwa byiza by'urukundo mukora. Seraphim Day: Buri mwakaaaaa!!!





Inyarwanda BACKGROUND