Muri iyi minsi mikuru hari gutegurwa ibitaramo bitandukanye byo kurushaho gushimisha abanyarwanda. Ni muri urwo rwego Isango Star yateguye igitaramo yise HashTag Party mu ntara zitandukanye bagatumiramo n’abahanzi bakunzwe ngo bataramire abakunzi babo.
Nyuma y’igitaramo cya mbere cya HashTag cyabereye mu karere ka Kayonza kuwa Gatanu, ejo hari ikindi cyari kubera mu mujyi wa Kigali, Car Wash. Iki gitaramo cyagaragayemo impinduka nyinshi zitandukanye kugeza ku munota wa nyuma gisubiswe n’inzego z’umutekano.
Bamwe mu banyamakuru ba Isango Star babanje gususurutsa abitabiriye igitaramo
Byari biteganyijwe ko igitaramo cyagombaga gutangira ku isaha ya saa Cyenda nk’uko byagaragaraga ku mpapuro zamamaza iki gitaramo ndetse ayo masaha abantu bari batangiye kugera Car Wash ku bwitabire buke cyane. Abantu bagiye bakomeza kwitabira ariko bakongera bakagenda kuko byageze mu masaha ya saa yine z’ijoro abantu benshi batashye kuko babonaga ibyo basezeranijwe bitari kubageraho.
Abitabiriye iki gitaramo basabye ko abahanzi babiyereka
Ibyo byose ariko, nta ruhare na ruto Isango Star yateguye iki gitaramo yabigizemo ahubwo byatewe n’inzego z’umutekano cyane ko aho icyo gitaramo cyagombaga kubera hafi aho hatuye bamwe mu bayobozi bakomeje gusaba ko urusaku rw’ibyuma rwaceceka kandi bitari gushoboka ko abahanzi batumiwe baririmba badacuranga. Abafana bakomeje gusaba ko byibuze babereka niba abahanzi koko bari biteguye kubasusurutsa. MC Phil Peter yahamagaye abahanzi bose ku rubyiniro basuhuza abafana banaririmbana indirimbo imwe bose banaboneraho gusaba imbabazi abafana ku kibazo kibayeho gitumye igitaramo gisubikwa.
Abahanzi bose bahamagawe ku rubyiniro basuhuza abafana babaririmbira indirimbo bahuriyemo banabasaba imbabazi
Bakimara kuririmba, Diplomate mu kinyabupfura cyinshi yasabye imbabazi abari bitabiriye iki gitaramo ababwiza ukuri impamvu gisubitswe ko ari ukubera urusaku rutemewe gusohoka ku bw’impamvu z’umutekano. Inyarwanda.com yegereye Diplomate tumubaza uko afashe iri subikwa. Yagize ati:
Ibi bintu biri heart breaking, mutubabarire kubera impamvu z’umutekano, volume yakomeje gushyirwa hasi cyane biba ikibazo. Ibyo twateguriye abantu ntago tubibahaye. Abakunzi bacu twahurira I Nyamata tukabakorera ibintu byiza. Ntabwo ari ikibazo cyacu abahanzi, si ikibazo cya Kiwundo cyangwa Isango Star, ni impamvu z’umutekano tubiseguyeho abakunzi bacu batubabarire pe!
Diplomate yasabye imbabazi abitabiriye iki gitaramo abizeza ko bikosorerwa i Nyamata
N’ubwo abahanzi bagomba kuririmba baje gusaba impabazi abafana bakanagaragaza ko bababajwe n’uko batabataramiye ariko, Riderman ntiyahagaragaye. Abenshi bibajije impamvu yabyo. Inyarwanda.com yabajije Riderman impamvu atahabonetse atubwira ko yari ari mu Isabukuru y’umuryango wa RPF kandi yari yabisobanuriye abateguye iki gitaramo.
MC DJ Phil Peter ni we utegura ibi bitaramo
Tubibutseko ibi bitaramo biri bukomereze i Nyamata ndetse abahanzi bose biteguye gutaramira abanyarwanda bakabinjiza mu minsi mikuru bishimye hamwe na Isango Star.
Vampino yagerageje gususurutsa abafana mu gihe gito bahawe
Amafoto: IRADUKUNDA Desanjo_Inyarwanda Ltd.
TANGA IGITECYEREZO