Umwaka wa 2017 uri kugana ku musozo, iminsi mikuru yamaze kugera aho abantu banyuranye batangiye gutegura impano zo guha inshuti zabo. Isango Star yo yateguye ibitaramo byo gusangira iminsi mikuru n’abakunzi bayo bo mu ntara zinyuranye aho yatumiye abahanzi banyuranye.
Ibi bitaramo byo gusangira iminsi mikuru n’abakunzi ba Isango Star byiswe ‘HashTag Tours’ byatangiriye mu mujyi wa Kayonza ahitwa East Land Hotel kuri uyu wa Gatanu tariki 15 Ukuboza 2017 ahagaragaye ubwitabire bwari hejuru cyane kandi ku bantu b’ingeri zose. Usibye Kayonza ibi bitaramo bigomba gukomereza i Nyamata ndetse na Kigali aho nyuma y’ i Kayonza, hagomba gukurikiraho mu mujyi wa Kigali, igitaramo kibera muri Car wash kuri uyu wa Gatandatu tariki 16 Ukuboza 2017 hakazakurikiraho mu mujyi wa Nyamata ahazabera igitaramo kuri iki cyumweru tariki 17 Ukuboza 2017 kuri Connect Bar.
Mc Phil Peter niwe wayoboye igitaramo
Ibi bitaramo biri gutangira i saa cyenda z’amanywa. Kwinjira biba ari igihumbi cy'amafaranga y’u Rwanda (1000frw) mu gihe abahanzi bari gutaramira abakunzi ba Isango star na muzika muri rusange ari; Diplomate, Riderman, Nasson, Evanny bo mu Rwanda na Vampino umuhanzi w’icyamamare muri Uganda ndetse na Miss Erica umuhanzikazi w’Umurundi ukorera umuziki mu Rwanda kimwe nabandi benshi.
Naason ku rubyiniroDiplomate ku rubyiniroRiderman imbere y'abafanaAbafana bari benshiAha umuziki uba washyushyeSimple G w'i Bugande imbere y'abafanaVampino icyamamare muri muzika waturutse i Bugande yari yitezwe na benshiSlow Burn nawe waturutse muri Uganda yashimishije abakunzi b'umuziki
TANGA IGITECYEREZO