RFL
Kigali

CECAFA 2017: Zanzibar yageze ku mukino wa nyuma itsinze Uganda

Yanditswe na: Mihigo Saddam
Taliki:15/12/2017 16:46
0


Ikipe y’ikirwa cya Zanzibar yageze ku mukino wa nyuma wa CECAFA Senior Challenge Cup 2017 itsinze Uganda Cranes ibitego 2-1 mu mukino wa kimwe cya kabiri cy’irangiza. Uganda bamaze iminota 25’ bakina ari icumi kuko Joseph Nsubuga yahawe ikarita itukura ku munota wa 55’.



Ni umukino wamaze iminota 45’ banganya igitego 1-1. Zanzibar ni yo yafunguye amazamu ku munota wa 24’ ku gitego cya Makame Abdulaziz. Nyuma y’iminota itandatu (30’), Derrick Nsibambi wa Uganda yahise yishyurira Abagande. Amahirwe ya Uganda Cranes yo kuba yagera ku mukino wa nyuma, yaje kuyoyoka ku munota wa 55’ ubwo Joseph Nsubuga yahabwaga ikarita itukura nyuma ku munota wa 58’ baterwa penaliti yinjijwe neza na Mohammed Issa.

Zanzibar iheruka gutsinda u Rwanda ibitego 3-1 mu mikino y’amatsinda, izakina na Kenya kuri uyu wa Gatandatu bahatanira igikombe. Kenya yasezereye u Burundi babutsinze igitego 1-0 cyabonetse ku munota wa 97’ gitsinzwe na Isuza Whyvonne nyuma yuko iminota 90’ y’umukino yari yabasize banganya 0-0. Uganda n’u Burundi bagomba gucakirana ku mukino w’umwanya wa Gatatu.

Abakinnyi babanje mu kibuga:

Uganda Cranes XI:Ismail Watenga (19), Nico Wakiro Wadada (14), Aggrey Madoi (13), Shafik Bakaki (5), Bernard Muwanga (6),  Tadeo Lwanga (15), Allan Kyambadde (17), Muzamiru Mutyaba (10), Hood Kaweesa (20), Derrick Nsibambi (11), Milton Karisa (16)

Zanzibar XI: Mohammed Abdurahaman (GK, 18), Suleiman Kassim Suleiman (C, 7), Adeyum Ahmed Seif 20, Abdalla Salum Kheri 13, Issa Haidari Dau 8, Abdul-Aziz Makame Hassan 21, Muh’d Issa Juma 10, Mudathir Yahya Abass 4, Ibrahim Hamad Ahmada 17, Feisal Salum Abdalla 3 na Ibrahim Moh’d Said 15.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND