Abasobanuzi b’amafilimi mu Rwanda nyuma yo kwibumbira hamwe bagakora ishyirahamwe aho ubu bari gukorana na kompanyi yitwa DAD banahawemo imigabane ejo kuwa kane bahuye n’aba Disk burners bahagarariye abandi mu turere dutandukanye tw’igihugu (Supervisors) bagirana ibiganiro by’imikoranire.
Iyi nama yahuje aba DJs bahagarariye abandi mu duce dutandukanye tw’igihugu yabereye mu mujyi wa Kigali aho ubuyobozi bwa DAD ndetse na bamwe mu basobanuzi bibumbiye mu ishyirahamwe bahawe imigabane muri DAD batangarije aba ba Disk burners ko kompanyi yabo yemewe n’amategeko ndetse banabamara impungenge ku kijyanye no kuzajya bagezwaho ama filime asobanuye kandi ku gihe.
Kompanyi ya DAD ifite abasobanuzi ba filimi bagera kuri 16
Umwe mu bayobozi wa DAD, Alaphat ubwo yaganiraga n’umunyamakuru wa Inyarwanda.com yagize ati “Twe DAD turi company yemewe mu nzego z’ubuyobozi yaje kugezaho filime zisobanuye ku banyarwanda. Abasobanuzi bose turabafite kandi twabahaye imigabane muri DAD. Twazanywe no guca akajagari no guca ibintu byo gukorera mu mwijima ndetse n’uwagira ikibazo icyo aricyo cyose yatubaza kuko abafatanyabikorwa bacu twemeye no kubishingira”
DAD yagiranye inama n'aba Disk burners bahagarariye abandi
Baba abayobozi ba DAD ndetse n’abasobanuzi babarizwa muri iyi kompanyi ya DAD bemezako aba DJs ntacyo bazababurana cyane ko filimi zo zamaze gutangira gusobanurwa zimaze kugwira. Umusiobanuzi wa filimi PK yagize ati “Abasobanuzi ba filimi rero, dufite imigabane muri DAD, ntaho tuzajya kuko turi abafatanyabikorwa babo kandi dufite cooperative duhurirampo. Ntimugire impungenge z’uko twavamo kuko twaba dusize umutungo wacu uriyo ndetse na cooperative yacu ifite amategeko ayigenga…”
TANGA IGITECYEREZO