RFL
Kigali

BIRAVUGWA: Allioni Buzindu yabaye ahagaritse umuziki by’agateganyo

Yanditswe na: Emmy Nsengiyumva
Taliki:15/12/2017 10:17
1


Allioni Buzindu umuhanzikazi w’umunyarwanda, umwe mu bari bakomeye igihugu cy’u Rwanda gifite cyane ko ari no mu bitabiriye amarushanwa akomeye mu gihugu harimo na Primus Guma Guma Super Star, nyuma yo kuva muri iri rushanwa muri 2016 ntiyongeye kugaragara muri muzika. Kuri ubu makuru ahari ni uko yaba yarahagaritse umuziki.



Aya makuru Inyarwanda.com iyakura mu nshuti za hafi z’uyu muhanzikazi zagiye zivuga ko Allioni yaba yarahagaritse muzika mu gihe kitazwi. Inyarwanda.com twifuje kumenya amakuru mpamo ngo tumenye niba koko uyu muhanzikazi yaba yarahagaritse muzika icyakora mu bihe binyuranye, ntiyabasha kwitaba telefone ndetse na bwinshi mu butumwa bugufi twagiye tumwandikira ntiyabasha kubusubiza.

Allioni yamenyekanye cyane mu ndirimbo zinyuranye zirimo; wake,uramfite yakoranye na Riderman,Impinduka, pole pole n’izindi nyinshi uyu muhanzikazi yagiye akora zikamamara. Magingo aya Allioni aheruka gushyira hanze indirimbo yise ‘Amahirwe’ iyi ikaba irengeje umwaka igiye hanze mu gihe nta kindi gikorwa icyo ari cyo cyose cya muzika arongera kugaragaramo.

Allioni

Ingendo Allioni amaze iminsi akorera i Dubai ziri mu zituma benshi batekereza ko aba agiye gusura umukunzi we ubayo benda no gukora ubukwe nubwo adasiba kubyamaganira kure

Kuba adaheruka gushyira hanze indirimbo iyo ariyo yose cyangwa ngo agire igikorwa icyo aricyo cyose cya muzika agaragaramo mu gihe kingana n’umwaka biri mu bituma benshi bahamya ko yaba yarahagaritse muzika by’igihe kitazwi, aha benshi bakanabyuririraho bahamya ko yaba agiye gukora ubukwe nubwo nawe adasiba guhakana aya makuru mu itangazamakuru.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • 6 years ago
    Ubundi se yakoraga iki





Inyarwanda BACKGROUND