Nyuma yo gufungurwa P Fla yiyongereye ku bahanzi bazaririmba mu gitaramo cya Riderman

Imyidagaduro - 14/12/2017 4:04 PM
Share:

Umwanditsi:

Nyuma yo gufungurwa P Fla yiyongereye ku bahanzi bazaririmba mu gitaramo cya Riderman

Umuhanzi umaze kwigarurira imitima ya benshi mu njyana ya Rap mu Rwanda, Riderman ari gutegura igitaramo kizaba ku itariki 25 Ukuboza 2017. Ku rutonde rw’abahanzi yari yatangaje bazamufasha Riderman yamaze kongeraho P Fla mu bahanzi bazamufasha muri iki gitaramo.

Mu minsi ishize ni bwo Riderman yari yatangaje abahanzi bazafatanya nawe muri iki gitaramo, aho kizabera ndetse n’amafaranga yo kwinjiriraho n’isaha y’igitaramo cye yise Uburyohe Concert. Riderman afite n'indirimbo nshya yigeze gushyira hanze yitiranwa n'iki gitaramo.

Ku rutonde rw’abahanzi bazafasha Riderman mu gitaramo cye yise ‘Uburyohe Concert’ aho azanamurikira abakunzi be umuzingo we abakunzi be bategereje ‘MixTape Filime’, azafatanya n’abahanzi 13 batandukanye aribo: King James, Active, Queen Cha, Gabiro Guitar, Fire Man, Danny Nanone, Jay C, Edouce, Yvery, Mico The Best, Khalfan, Marina na Amag The Black.

Uburyohe

Urutonde rw'abahanzi bazifatanya na Riderman mu gitaramo cye, 'Uburyohe Concert' 

Gusa bitunguranye umuraperi P Fla yaje gushyira hanze amashusho ari kuvuga ko nawe ari umwe mu bahanzi bazifatanya na Riderman muri iki gitaramo cyo kumvisha abantu indirimbo ziri kuri MixTape ye nshya ‘Filime’. Kwinjira muri iki gitaramo kizabera kuri Petit Stade i Remera bizaba ari amafaranga ibihumbi bibiri ahasanzwe (2000 Rwf) na bitanu (5000Rwf) mu myanya y’icyubahiro. Biteganyijwe ko imiryango izaba ifunguye guhera saa kumi n’ebyiri z’umugoroba.

REBA HANO P FLA AVUGA KO AZITABIRA IGITARAMO CYA RIDERMAN


 


Ibitekerezo (0)

    Inkuru nyamukuru

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...

    Inkuru bijyanye

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...