Uyu musore aganira na Inyarwanda yatangaje ko yatangiye gukora ibijyanye no gutunganyiriza muzika abahanzi ubwo yari akirangiza amashuri yisumbuye cyane ko yakuze abikunda cyane. Muri iki kiganiro avuga ko agiye kumara imyaka irindwi akora aka kazi ndetse kuri ubu yishimira kuba ari umwe mu ba producer ba muzika igihugu gifite bakora akazi kabo neza.
Trackslayer yatangarije Inyarwanda.com ko yigeze kubona akazi muri MTN Rwanda aho yakoraga muri Call Center banamuhemba neza ariko akaza kwikura ku kazi kugira ngo ashyire imbaraga muri muzika. Trackslayer atangaza ko umuziki wamugiriye akamaro aha akaba agaruka ku kuba waratumye abasha guhura n'abantu b’ingeri zose kimwe n'uko nanone asanga hari n’inyungu zinyuranye yakuye muri muzika zirimo kwitunga no kuba abasha kugira abo afasha mu buryo bw’amikoro.
Nshuti Trackslayer
Nshuti Peter uzwi nka Trackslayer kuri ubu ni umusore utunganya imiziki muri Touch Records, akaba yaramamaye mu gukorera indirimbo abaraperi banyuranye cyane ko ubu ari we ukorera abaraperi bakomeye mu Rwanda nka Bull Dogg, P Fla, Fireman, Riderman n'abandi benshi.
REBA HANO IKIGANIRO KIREKIRE INYARWANDA.COM YAGIRANYE NA TRACKSLAYER