Lil G aganira na Inyarwanda.com yavuze ko kuba azirikana akamaro ababyeyi bafitiye abana ariyo ntandaro yo gukora iyi ndirimbo, agira ati”Iyi ni indirimbo nakoreye ababyeyi bose ku Isi nk'impano ya Noheli n'Ubunani, ni byinshi twirirwamo, tugeraho ariko ni gake twibuka ko nyuma y'Imana aribo tubikesha, niyo mpamvu nagize igitekerezo cyo kubatura iyi mpano.
Lil G yaboneyeho gutangaza ko album ye ya gatatu izaba yitirirwa iyi ndirimbo ‘UMUBYEYI’ ndetse akaba yahamirije Inyarwanda.com ko na Video yayo ayigeze kure ku buryo miu minsi ya vuba izaba yageze hanze.