RFL
Kigali

Agasaro Nadia yavuze urwo akunda umugabo we Riderman ubwo yifurizaga imfura yabo isabukuru y’amavuko

Yanditswe na: Kawera Jeannette (Kajette)
Taliki:12/12/2017 17:29
2


Tariki 11/12/2017 ni bwo umuhungu umwe rukumbi akaba imfura ya Gatsinzi Emery, Riderman na Agasaro Nadia Farid yujuje isabukuru y’imyaka ibiri amaze avutse. Nk’uko bisanzwe Mama we utajya wibagirwa kumwifuriza isabukuru nziza, yamwifurije ibyiza gusa anavuga urwo akunda umugabo we Riderman.



Abinyujije ku rukuta rwe rwa Instagram, Nadia yifurije imfura yabo Eltad isabukuru nziza mu magambo meza yuje urukundo ndetse yongera gushimangira urwo akunda umugabo we Riderman afata nk’intagereranywa.

Eltad

Nadia yifurije imfura ye isabukuru nziza mu magambo meza anashimangira ko akunda umugabo we 

Tugenekereje mu Kinyarwanda Nadia yagize ati “Isabukuru nziza mukundwa. Icyubahiro kibe icy’umwami Imana yacu watumye ibi bishoboka. Ntushobora kwiyumvisha uko untera ishema. Kuba Mama wawe birashimishije!! Nzahora iteka nshimira Papa wawe, umugabo w’agaciro katagereranywa. Mwembi ndabakunda byimazeyo kandi nzahora mbikora. Imana iguhe umugisha Hny #Eltad @ridermanriderzo”

Ubusanzwe aba bombi yaba Nadia na Riderman bagaragarizanya urukundo nta pfunwe ndetse bakunze kugaragaza kenshi ko bose bishimira imfura yabo Eltad akenshi babinyujije ku rubuga nkoranyambaga rwa Instagram.

Eltad

Ni kenshi Nadia agaragaza ko yishimira kuba ari umufasha wa Riderman, ari amahirwe akomeye ku buzima bwe

Eltad

Yaba Riderman ndetse na Nadia bakunze kugaragarizanya ko bakundana

Eltad

Mu magambo ya gisizi, Riderman ahamya ko akunda cyane Nadia






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Robert6 years ago
    Ndabona azaba umuraper nkase kbsa!!!!!
  • 6 years ago
    Mbakunda kubi





Inyarwanda BACKGROUND