Kuri ubu igitaramo cyabo bagishyize ku itariki 17/12/2017 muri Park Inn by Radisson mu Kiyovu kikaba kizatangira saa cyenda z’amanywa (03.pm). Abazitabira iki gitaramo bazagira amahirwe yo kwiyumvira umuziki wuje ubuhanga cyane cyane wibanda ku ndirimbo za noheli ziririmbye mu buryo bwa solo, A Capella ndetse n’ibindi byiza bitandukanye.
Christ The King iratumira buri wese kuza kwifatanya nayo mu kuririmba indirimbo zinjiza abakristu muri noheli, barushaho kwitegura umukiza mu buryo bw’indirimbo. Kwinjira muri iki gitaramo ni ubuntu ndetse hazaba hari imwe muri korali zikomeye i Bugande yitwa Our Lady of Africa Choir.