Tariki 10/12/2017 ni bwo Israel Mbonyi yamuritse album ye kabiri yise Intashyo mu gitaramo kitabiriwe cyane. Ni igitaramo cyabereye muri Camp Kigali mu ihema rya Kaminuza y'u Rwanda. Muri iyi nkuru tugiye kubagezaho udushya 10 twaranze iki gitaramo.
1.Ubwitabire buri ku rwego rwo hejuru, bamwe bagasubirayo
Iki gitaramo kitabiriwe mu buryo bushimishije cyane. Mbonyi yaherukaga gukora igitaramo muri 2015 aho yabonye abantu buzuye salle ya Serena Hotel. Igitaramo yakoze tariki 10/12/2017 kitabiriwe cyane ndetse hari abantu bagera ku 100 basubiyeyo kubera kubura amatike. Aka ni agashya kuko bimaze kuba inshuro ebyiri kuri uyu muhanzi aho akora igitaramo, salle cyabereyemo ikuzura, bamwe bagasubirayo.
Aba ni bamwe mu basubiyeyo babuze amatike
2.Ibyamamare byinshi mu gitaramo cya Israel Mbonyi
Muri iki gitaramo hari abantu benshi b'ibyamamare mu muziki nyarwanda. Abo umunyamakuru wa Inyarwanda.com yabashije kubona hari; Knowless Butera wari kumwe n'umugabo we Clement Ishimwe, Yvan Buravan, Bruce Melodie, Alex Muyoboke umujyanama wa Charly na Nina, Christopher, Sugira Ernest, Dominic Ashimwe,Aline Gahongayire, Olivier Kavutse uyobora itsinda Beauty For Ashes, Olivier Habiyaremye umugabo wa Esther Mbabazi, Eddy Kamoso, Serge Iyamuremye, Aimable Twahirwa (wari no mu itsinda ryateguye iki gitaramo), Luc Buntu, Nelson Mucyo n'abandi barimo abahanzi baririmbye muri iki gitaramo ari bo Patient Bizimana, Dudu T Niyukuri na Aime Uwimana.
3.Kuba Apotre Masasu atitabiriye iki gitaramo
Israel Mbonyi ni umukristo mu itorero Evangelical Restoration church riyoborwa na Apotre Masasu. Apotre Masasu akunze gushyigikira cyane no kwitabira ibitaramo by'abahanzi basengera mu itorero rye ndetse yanitabiriye igitaramo Israel Mbonyi yakoze muri 2015, icyo gihe aba ari nawe wigisha ijambo ry'Imana. Kuri iyi nshuro ariko ntabwo Apotre Masasu yigeze yitabira igitaramo cya Israel Mbonyi ndetse nta n'ubwo wenda yohereje umugore we (Rev Lydia Masasu) ngo amuhagararire mu gihe amakuru dufite ari uko uyu mukozi w'Imana ari kubarizwa mu Rwanda. Ibi byagaragaye nk'agashya kuko bidasanzwe kuri Masasu udakunze kubura mu bitaramo bikomeye abana be (abakristo be) baba bakoze.
4.Abasore b'ibigango (Bouncers) ni bo Mbonyi yifashishije
Ntibimenyerewe mu bitaramo bya Gospel kubona abasore b'ibigango barinda umutekano w'umuhanzi ukora umuziki wo kuramya no guhimbaza Imana, yewe no mu muziki usanzwe kubabona biba ari agashya. Mu gitaramo cye yakoze kuri iki cyumweru tariki 10/12/2017, Israel Mbonyi yiyambaje aba basore b'ibigango babarizwa muri kompanyi yitwa B-KGL (Bodyguard Kigali). Aba basore ubona batinyitse cyane kubera ibigango bafite ni bo Israel Mbonyi yari yashyize ku miryango yose ndetse ni nabo bamukurikiraga bamurindira umutekano iyo yabaga agiye kuririmbira hagati mu bantu.
B-KGL bari bashinzwe umutekano muri iki gitaramo bafashe ifoto y'urwibutso hamwe na Israel Mbonyi
5.Israel Mbonyi ntiyigeze ahinduranya imyenda kuri stage
Mu bitaramo binyuranye yaba iby'abahanzi bakora umuziki usanzwe ndetse n'iby'abakora umuziki wa Gospel, usanga abahanzi bakunze guhinduranya imyenda cyane kuri stage. Israel Mbonyi we siko yabikoze ahubwo uko yageze bwa kuri stage yambaye ni nako yayivuyeho yambaye, usibyo ko mo hagati yaje gukuramo ikote yari yambaye, gusa nyuma yaje kongera araryambara. Byagaragaye nk'agashya, bamwe birabashimisha abandi bamuvugiraho neza bavuga ko yanze gusesagura akoresha imyenda myinshi, gusa hari n'abavuze ko ari ko yabihisemo.
6.Dominic Ashimwe yatunguriwe muri iki gitaramo
Umuhanzi Ashimwe Dominic yaje mu gitaramo nk'ibisanzwe dore ko atari no mu bahanzi bagomba kuririmba. Yaje gutungurwa, ubwo igitaramo cyari kigiye gusozwa, nuko Israel Mbonyi amusaba kumusanga kuri stage aho yari kumwe na Patient Bizimana, Dudu na Aime Uwimana. Bahise bamwifuriza isabukuru nziza y'amavuko,bamuririmbira indirimbo iririmbirwa abagize isabukuru y'amavuko nuko Dominic Ashimwe bimukora cyane ku mutima kimwe n'abandi bari muri iki gitaramo. Yahise asubira kwicara, abandi basigara baririmba.
7.Abacuranzi n'abaririmbyi ba Mbonyi bamaze kuri stage amasaha atatu n'igice
Iki gitaramo cyamaze amasaha atatu n'igice kuva saa kumi n'imwe kugeza saa tatu n'igice z'ijoro. Muri iki gitaramo nta mubwiriza wigeze yakirwa, ibi byatumye umwanya munini uharirwa abahanzi. Abaririmbyi n'abacuranzi ba Israel Mbonyi ni bo banafashije abahanzi bose baririmbye muri iki gitaramo. Ibi byatumye aba bacuranzi n'abaririmbyi bamara kuri stage amasaha yose iki gitaramo cyamaze. Bamwe mu bacuranzi bakoreshejwe muri iki gitaramo, ubusanzwe ni abahanga cyane ndetse babizobereyemo dore ko basanzwe bakorana n'abandi bahanzi bakomeye hano mu Rwanda barimo Patient Bizimana, Gaby Kamanzi, Beauty For Ashes n'abandi. Abaririmbyi nabo bamufashije bamwe muri bo ni abaririmbyi bakomeye mu matsinda akunzwe hano mu Rwanda.
8.Luc Buntu, Elise Bigira na Serge Iyamuremye batunguranye baririmba muri iki gitaramo
Abahanzi batangajwe mu itangazamakuru ko bazaririmba muri iki gitaramo, ni Patient Bizimana, Aime Uwimana na Dudu w'i Burundi. Mu buryo bwatunguranye, Serge Iyamuremye, Luc Buntu na Serge Iyamuremye baririmbye muri iki gitaramo. Luc Buntu ni we waririmbye bwa mbere muri iki gitaramo. Serge yahamagawe na Dudu kuri stage baririmbana indirimbo imwe mu zo Dudu yaririmbye. Elise Bigira yagiye kuri stage ari nk'aho igitaramo cyarangiye dore ko yafanyije na Mbonyi kuririmba 'Sinzibagirwa' yasabwe n'abantu benshi, bayiririmba ari nako basirimba abantu barimo gusohoka.
9.Nta maturo yatswe, nta kwitangisha kwabayeho nta n'umubwiriza wakiriwe
Mu bitaramo byo kumurika album nshya bitegurwa n'abahanzi n'amakorali anyuranye, usanga hadashobora kuburamo umwanya wo kwitangisha abantu mu buryo bumeze nk'ipiganwa aho umwe ayigura nka miliyoni, undi akayigura ibihumbi magana atanu,....Mu bitaramo byinshi kandi usanga gutura bishyirwa imbere cyane. Kwakira umubwiriza nabyo usanga bikorwa mu bitaramo byinshi.
Israel Mbonyi we siko yabikoze ahubwo mu gitaramo cye nta maturo yatswe, nta kwitangisha kwabayeho kimwe nuko nta mubwiriza wakiriwe ahubwo Mc yanyuzagamo agahamagarira abari mu gitaramo batarakira Yesu ko bamwizera agahindura ubuzima bwabo, yakoreshaga cyane intero igira iti "Uyu munsi niwizera urakizwa n'umuryango wawe". Hano Israel Mbonyi yasubije benshi bajyaga bijujutira kujya mu bitaramo ugasanga ni nk'aho bagiye mu imurikagurisha dore ko hari n'aho babitangisha ku gahato. Ku bijyanye n'umubwiriza nabyo ntibikunze kuvugwaho rumwe kuko hari abavuga ko ari ukwangiza umwanya na cyane ko baba biriwe mu materaniro mu nsengero zabo.
10.Israel Mbonyi yahawe impano na Konka Ltd ntiyayereka abakunzi be
Muri iki gitaramo Israel Mbonyi yatunguwe ahabwa impano na Konka, ntiyayereka abakunzi be n'abandi bari muri iki gitaramo bitewe nuko wabonaga amasaha yagiye dore ko kuri gahunda bagombaga gusoza saa tatu zuzuye ariko igitaramo kikaba cyasojwe saa tatu n'igice z'ijoro. Nubwo Mbonyi aterekanye iyi mpano, Ev Kwizera Emmanuel wayoboye iki gitaramo yavuze ko nawe atazi impanu yahawe Israel Mbonyi, gusa ngo ishobora kuba ari filigo. Ibi ariko byagaragaye nk'agashya kuko ubusanzwe iyo uhawe impano mu ruhame urayifungura ukayereka abantu.
Israel Mbonyi hamwe na Dudu
Habayeho gusirimba mu gusoza igitaramo
Igitaramo kitabiriwe cyane
KANDA HANO UREBE ANDI MAFOTO MENSHI
REBA HANO VIDEO YUKO IKI GITARAMO CYAGENZE
AMAFOTO: Ashimwe Shane Constantin-Afrifame Pictures
VIDEO: Murindabigwi Eric Yvan-Inyarwanda Ltd
TANGA IGITECYEREZO