RFL
Kigali

Urban Boys ku rubyiniro bitabaza umufana mu rwego rwo kuziba icyuho cya Safi Madiba wagiye –AMAFOTO

Yanditswe na: Emmy Nsengiyumva
Taliki:10/12/2017 11:38
3


Bwa mbere itsinda rya Urban Boys ryataramiye abakunzi baryo mu gitaramo cyabereye Nyabugogo, muri iki gitaramo buri wese yagaragazaga amatsiko yo gushaka kureba uko aba basore bitwara mu gihe baba batari kumwe na Safi Madiba wamaze kuva mu itsinda, ibi ntabwo byatumye bataririmba indirimbo zabo ahubwo bamaze gutegura uko bazajya babyitwaramo.



Ubwo bari ku rubyiniro abagize itsinda rya Urban Boys batangiye kuririmba indirimbo bakoze cyera bakiri kumwe ari batatu, aha iyo igitero cya Safi Madiba cyageragaho Nizzo cyangwa Humble G bafataga micro bakayihereza umwe mu bafana bahisemo akazamuka ku rubyiniro akaririmba, igitero cya Safi Madiba cyarangira bakamwaka mikoro bakamusubiza mu byicaro bye  bagakomeza igitaramo.

Ubwo Inyarwanda.com yifuzaga kumenya byinshi kuri iki gikorwa n'icyo gisibanuye kuri Urban Boys, Humble G umwe mu bagize itsinda rya Urban Boys twamubajije uko bakiriye igitaramo cyabo cya mbere kimwe nuko babonye abafana babakiriye, adusubiza agira ati “Abafana batwakiriye neza urukundo rwabo twararubonaga batweretse urukundo rukubye kabiri urwo batwerekaga mbere ni ibintu byadushimishije mu gitaramo cyacu cya mbere.”

Abajijwe icyo bisobanuye kuba iyo igitero cya Safi Madiba kigezweho baha mikoro umufana akaba ariwe ukiririmba, Humble yagize ati”Ni ibintu twatekerejeho, nubwo turi babiri ariko twahoze turi batatu, nyuma yuko Safi Madiba agiye abafana batweretse urukundo bituma duhita twiyemeza kubinjiza mu itsinda bakaba aba gatatu bityo niba warabibonye abafana nibo bazibaga icyuho cya mugenzi wacu wagiye kandi ngira ngo ntibyagenze nabi.”

Urban BoysUyu musore uri hagati bamukuraga mu bafana akaza kuririmba ibitero bya Safi Madiba

Humble G yatangaje ko bafashe icyemezo nk'iki mu rwego rwo guha abafana babo icyubahiro no kubereka ko kuri ubu ari aba gatatu mu itsinda rya Urban Boys kandi banabashimira urukundo batahwemye kubereka kuva itsinda ryatangira kuzamo ibibazo.

UMVA HANO INDIRIMBO NSHYA YA URBAN BOYS ‘MPFUMBATA’







TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Jimmy6 years ago
    madiba bagende ni ubundi ntibavukanye. komera basore mwebwe nimukomez mwizere gsa muzagera kingingo mwihaye. safi azifuza kubagarukamo bitakimu shoboye rwose.
  • hassan6 years ago
    Murarangiye kabisa,ubu icyi nacyo ni igitaramamo ahhhhhhhh,mwicare murebe israel mbonyi kiriya nicyo bita igitaramo ureke ibi bintu muba muzana hano ngo ibitaramo
  • 6 years ago
    hh6y





Inyarwanda BACKGROUND