RFL
Kigali

Harabura amasaha macye Israel Mbonyi agakora igitaramo gikomeye yatumiyemo Dudu,Patient na Aime Uwimana

Yanditswe na: Mupende Gedeon Ndayishimiye
Taliki:9/12/2017 16:28
1


Israel Mbonyi agiye kumurika album ye ya kabiri yise Intashyo mu gitaramo giteganyijwe kuri iki cyumweru tariki 10/12/2017 kikabera Camp Kigali kuva saa kumi n'imwe z'umugoroba. Kugeza ubu harabura amasaha macye kugira ngo iki gitaramo kibe.



Muri iki gitaramo cyateguwe na Israel Mbonyi ku bufatanye na 12 Stones,ku mugoroba w'iki cyumweru, Israel Mbonyi araba ari kumwe na Patient Bizimana, Aime Uwimana na Dudu T Niyukuri. Kwinjira ni ibihumbi bitanu (5,000Frw) mu myanya isanzwe, naho mu myanya y'icyubahiro amatike ni 10,000Frw ku bantu bayagura mbere y'igitaramo na 15,000Frw ku bantu bazayagura ku munsi w'igitaramo.

Umuntu ukeneye itike yayikura he?

Kugeza ubu amatike ari kuboneka ku Gishushu kuri Simba Supermarket, ku Kisimenti kuri Ndoli Supermarket no mu mujyi kuri Blues Coffee ikorera mu nyubako ya La Bonne Address. Ku bindi bisobanuro, ushobora guhamagara iyi nimero; 0788880842.

Israel Mbonyi agiye gukora iki gitaramo nyuma y'icyo yakoze tariki 30 Kanama 2015 kikitabirwa n'abantu ibihumbi, abandi amagana bagasubirayo babuze aho bicara n'aho bahagarara. Ku bijyanye n'abashobora kuba basanga yaratinze gukora ikindi gitaramo, Israel Mbonyi yabasubije muri aya magambo: "Ku bwanjye numva ntaratinze ahubwo nizera ko mu gihe gikwiriye Imana ari yo idutera gushaka no gukora, gusa na mbere, gahunda yanjye yari ugukora igitaramo muri 2017."

Incamake y'amateka ya Israel Mbonyi

Mbonyicyambu Israel wamenyekanye cyane nka Israel Mbonyi, ni umuhanzi nyarwanda wakunzwe cyane mu ndirimbo ze zigize album ya mbere ari zo: Uri number One, Yankuyeho Urubanza, Ku migezi, Ndanyuzwe, Nzibyo Nibwira, Ku musaraba, Agasambi, Harimpamvu n’izindi hakiyongeraho n’izindi aherutse gushyira hanze. Nkuko yabitangarije Inyarwanda.com, tariki 20/05/1992 ni bwo Israel Mbonyi yabonye izuba, avukira muri Repubulika iharanira Demukarasi ya Congo (R.D.Congo) mu ntara ya Kivu y’Amajyepfo, aho bita Uvira. Muri 1997 ni bwo Israel Mbonyi hamwe n’umuryango we bageze mu Rwanda, muri Congo akaba yarahabaye igihe gito dore ko yahavuye afite imyaka 5 y'amavuko.

Israel Mbonyi yatangiye kuririmba ku giti cye mu 2010

Israel Mbonyi ubarizwa mu itorero rya Restoration church riyoborwa na Apotre Masasu, avuga ko yakuriye muri korali ndetse akaba yari umucuranzi, gusa ngo ntiyagiraga amahirwe yo gutera indirimbo. Korali yakoreyemo umurimo w’Imana harimo Intumwa za Yesu, Groupe de Louange iherereye i Nyanza aho yize amashuri yisumbuye (secondaire) n’irindi tsinda ryitwa Amani.

Ubusanzwe Israel Mbonyi yari asanzwe ahimba indirimbo akaziha abantu cyangwa amakorali ariko igihe yatangiye kuririmba ni igihe yari arangije amashuri yisumbuye mbere yo kujya kwiga mu Buhinde. Mu mwaka wa 2010 ni bwo Israel Mbonyi yafashe gitari ye yiyemeza gutangira kuririmbira Imana ku giti cye. Yankuyeho urubanza, ni yo ndirimbo ye yakoze bwa mbere, nyuma y’aho akora n’izindi zinyuranye zitunganywa na Bruce Higiro. Indirimbo zose zigize album ye ya mbere 'Uri number one' zarakunzwe cyane ndetse kugeza n'uyu munsi ziracyafasha benshi.

Israel Mbonyi

Israel Mbonyi mu gitaramo yakoze muri 2015

Israel MbonyiIsrael Mbonyi

Patient Bizimana araririmba mu gitaramo cya Israel Mbonyi

Dudu T Niyukuri

Dudu T Niyukuri nawe araririmba mu gitaramo cya Israel Mbonyi

Aime Uwimana

Aime Uwimana nawe araririmba mu gitaramo cya Israel Mbonyi

UMVA HANO INDIRIMBO 'INTASHYO' YA ISRAEL MBONYI






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • 6 years ago
    Byiza cane bizob biryosye





Inyarwanda BACKGROUND