Ku mugoroba w'uyu wa Gatanu tariki 8/12/2017 Madamu Jeannette Kagame yahembye urubyiruko 10 rwabaye indashyikirwa mu bikorwa bitandukanye bigateza imbere abanyarwanda n'u Rwanda.
Ni igikorwa cyateguwe na Imbuto Foundation iyoborwa na Madamu Jeannette Kagame, umufasha w'umukuru w'igihugu Nyakubahwa Paul Kagame. Madamu Jeannette Kagame yashimiye cyane urubyiruko rwabaye indashyikirwa kubw'umusanzu warwo mu guteza imbere igihugu cy'u Rwanda. Yavuze ko kubashimira ari ukubatera ishyaka mu byo basanzwe bakora bifite akamaro igihugu. Madamu Jeannette Kagame yagize ati:
Aya mashimwe ni uburyo bwo kongera kubatera ishyaka mu byo mukora bifitiye akamaro igihugu kuko bigaragara ko urubyiruko rushoboye, kandi ko benshi bazabarebera. Muri ingero nziza zigaragaza ko guha imbaraga urubyiruko atari ukuzipfusha ubusa kuko mutanga icyizere cy’impinduka nziza mu bihe biri imbere.
Bahati Vanessa washinze ikigo Jordan Foundation gifasha abana bafite ubumuga bwo kutabona ni umwe mu bahembwe na Imbuto Foundation. Abandi b'urubyiruko bahawe ibihembo muri ibi birori kubw'ibikorwa by'indashyikirwa bakoze, ni umuhanzi Gael Faye uba mu Bufaransa. Gael Faye yahawe igihembo kubera ibihangano bye n’igitabo cye ahanini (Petit Pays) cyegukanye ibindi bihembo mpuzamahanga.
Ange Uwamahoro umuhanzikazi w'umusizi uba ku mugabane wa Amerika nawe yahawe igihembo kubwo guteza imbere umuco nyarwanda akoresheje ubuhanzi akawumenyekanisha mu mahanga. Umubyeyi witwa Laetitia w'i Kirehe nawe yahawe igihembo ashimirwa ubufasha yahaye abaturage bo mu karere ke mu bijyanye n'amashanyarazi.
Madamu Jeannette Kagame umuyobozi mukuru wa Imbuto Foundation
Abandi bahawe ibihembo hari Irene Mizero (Mizero Care Foundation) ufasha urubyiruko gukira ibikomere by’ubuzima, Moses Gashirabake na Jaures Habineza baba muri Canada bakoze umushinga w’ihuriro ry’urubyiruko rw’u Rwanda rubayo n’uruba mu Rwanda, Alain Shumbusho wakoresheje ikoranabuhanga mu gushinga uburyo bufasha abanyarwanda kwizigamira, Marcel Mutsindashyaka na Samba Cyuzuzo bashinze ikinyamakuru Umuseke na Patrick Buchana watangije AC Group yazanye uburyo bwo kugenda muri Bus muri Kigali hifashishijwe ikarita z’ikoranabuhanga.
Bamwe mu bahawe ibihembo na Imbuto Foundation
Igihembo cyahawe umuhanzi Gael Faye uba mu Bufaransa, cyakiriwe na Ntarindwa Diogene uzwi nka Atome cyangwa Gasumuni,asabwa kuzakimushyikiriza. Nkuko tubikesha Kigali Today, kuva mu mwaka wa 2007 ibi bihembo batanga buri myaka ibiri ubu bimaze guhabwa abakobwa 22 n’abasore 15 bahanze ibishya bikagirira akamaro Abanyarwanda.
AMAFOTO YUKO BYARI BIMEZE
Bahati washinze Jordan Faoundation yahawe igihembo na Imbuto Foundation
Igihembo cyahawe umuhanzikazi w'umusizi, Uwamahoro uba muri Amerika
Igihembo cyahawe Gael Faye ubarizwa mu Bufaransa
Madamu Jeannette Kagame yashimiye cyane urubyiruko rwabaye indashyikirwa
TANGA IGITECYEREZO