RFL
Kigali

Tuff Gangz, Ali Kiba na Sheebah Karungi ni bamwe mu bahanzi batumiwe muri East African Party

Yanditswe na: Emmy Nsengiyumva
Taliki:9/12/2017 8:31
2


Bimaze kumenyerwa ko mu ntangiriro z’umwaka mu gihe cy’imyaka icumi ishize mu Rwanda haba igitaramo gikomeye cyo gususurutsa abanyarwanda ndetse bifurizanya umwaka mushya muhire, ni inshuro ya cumi ibi bitaramo bya East African Party bigiye kuba. Kuri ubu hamaze gutangazwa abahanzi bazitabira ibi bitaramo n'andi makuru kuri iki gitaramo.



East African Party igiye kuba ku nshuro ya cumi yatumiwemo abahanzi banyuranye aribo; Ali Kiba umuhanzi ukunzwe cyane mu karere ka Afurika y’iburasirazuba akaba umuhanzi ukomoka muri Tanzania, Sheebah Karungi umugandekazi umaze kubaka izina mu mitima ya benshi mu bakunzi ba muzika kimwe n'abandi bahanzi banyuranye ba hano mu Rwanda bazifatanya n'aba kugira ngo iki gitaramo kigende neza.

Mu banyarwanda batumiwe muri iki gitaramo harimo Tuff Gangz itsinda ry'abaraperi bane bari bamaze igihe barasenyutse ariko magingo aya bakaba baramaze kwiyunga ku buryo ubu batangiye imikoranire mishya. Tubibutse ko Tuff Gangz igizwe na Jay Polly, Bull Dogg,Green P ndetse na Fireman, usibye aba ariko hazitabira kandi Bruce Melody, Riderman na Yvan Buravan.

EAST AFRICAN PARTYIgitaramo cya EAST AFRICAN PARTY

East African Party ni igitaramo kimenyerewe kuba mu ntangiriro z’umwaka. Umwaka ushize iki gitaramo cyari cyatumiwemo The Ben. Kuri iyi nshuro iki gitaramo kizaba tariki 1 Mutarama 2018 kibere i Remera muri Parikingi ya Stade Amahoro aho kwinjira ari ibihumbi bitanu(5000frw) n’ibihumbi icumi mu myanya y’icyubahiro (10000frw). Muri iki gitaramo aba ari umwanya wo kwishima kubw'umwaka mushya abantu baba binjiyemo.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Sammy Gatete6 years ago
    Aho ndumva ari sawa, reka twitege Tuff gangz nyuma y imyaka tutabaca iryera
  • 6 years ago
    Mama





Inyarwanda BACKGROUND