RFL
Kigali

Misiri: Perezida Kagame yitabiriye inama ya kabiri Nyafurika yiga ku Ishoramari-AMAFOTO

Yanditswe na: Mupende Gedeon Ndayishimiye
Taliki:8/12/2017 18:55
0


Kuwa 7 Ukuboza 2017 Kuri uyu wa Kane, Perezida Kagame ari mu bitabiriye ikiganiro nyunguranabitekerezo ku guteza imbere urwego rwo kwihangira imirimo muri Afurika.Iyi nama yabereye muri Misiri mu mujyi wa Sharm El Sheikh.



Ikiganiro cyabereye mu muhango wa Youth Entrepreneurship Day (YED), umwe mu mihango igize Inama ya Kabiri Nyafurika ku Ishoramari. Mu banyacyubahiro bagaragaye muri iki kiganiro, harimo Perezida Abdel Fattah Al Sisi wa Misiri, Tony Elumelu, Umunyanijeriya uyobora Heirs Holdings akaba ari nawe washinze ikigega cyitwa “Tony Elumelu” ndetse naba rwiyemezamirimo bakiri bato bahagarariye abandi: Jean Bosco Nzeyimana na Mohamade Azab.

Muri iki kiganiro, Perezida Kagame yagize ati ”Guha amahirwe urubyiruko rwa Afurika ni uguteganiriza ejo hazaza heza. Umugabane wacu uzwi cyane kubera umutungo kamere ufite. Ariko agaciro k’abantu karuta agaciro k’amabuye y’agaciro yose ari kuri uyu mugabane. Ibyo ntibivuga kureba gusa umubare w'abantu ahubwo igikwiye kwitabwaho ni ukureba ubushobozi bifitemo no gushyiraho ingamba n'uburyo ubwo bushobozi bwabo bwabyazwa umusaruro."

Perezida Kagame ageza ijambo ku bitabiriye iyi nama

Perezida Kagame yakomeje agira ati; "U Rwanda ruri gushyiraho uburyo buzorohereza ba rwiyemezamirimo b’Abanyafurika. Tugomba kugira ubushake mu bushobozi dufite bwo gushakira amahirwe urubyiruko rwa Afurika. Urubyiruko ndetse n’abantu bose, tugomba kongera imbaraga. Gukora cyane no kudacika intenge ni inshingano dutegerejweho n’imiryango yacu ndetse n’umugabane wa Afurika. Ntitugomba kugira ubwoba bwo kugerageza. Icyizere gisaba kukigira no kucyitaho."

Iyi nama y’iminsi ibiri iri kubera i Sharm el Sheikh mu Misiri igizwe n’ibiganiro byo ku rwego rwo hejuru hagati y’abakuru b’ibihugu, abagize inzego z’abikorera n’abafatanyabikorwa b’ingenzi mu ishoramari mu mishinga ibyara inyungu ndetse n’imishinga y’ibihugu isaba gushorwamo imari naba rwiyemezamirimo b’abanyamahanga.

Ni inama mpuzamahanga yabereye mu Misiri

Perezida Kagame aravuga ijambo kuri uyu wa gatanu mu muhango wo gutangiza iyi nama ku mugaragaro, araba ari kumwe na Perezida wa Misiri Abdel Fattah Al Sisi na Perezida Alpha Condé wa Guinea akaba n’Umuyobozi Mukuru w’Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe. Perezida Kagame kandi aritabira ikiganiro mpaka gihuza abakuru b’ibihugu bitabiriye iyi nama kivuga ku ishoramari no kwishyira hamwe kw’ibihugu muri Afurika. Ikiganiro kirayoborwa na Carlos Lopez.

REBA AMAFOTO

Nyuma y'inama bafashe ifoto y'urwibutso

KANDA HANO UREBE ANDI MAFOTO MENSHI






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND