Muri Nyakanga 2017 ni bwo twabagejejeho inkuru yuko uyu mukobwa Beza Jessy asigaye ari mu rukundo n’umu producer Iyzo ari nawe wamukoreraga indirimbo, akaba yaragiye gukundana n’uyu musore nyuma yo gutandukana nabi na Junior Multisystem. Gutandukana kwabo kwateje umwiryane ukomeye hagati yabo binamamara cyane mu itangazamakuru dore ko uyu mukobwa yashinjaga Junior Multisystem kumwandagaza agashyira hanze ifoto ye yambaye ubusa.
Iyzo na Jessy kuri ubu baritegura kwibaruka imfura
Tukimara kumenya ko uyu mukobwa yaba atwite twavuganye nawe yanga kugira byinshi atangaza, aha akaba yagize ati” Ni byo koko ndatwite umwana ni uwa Iyzo...” Nyuma y’ibi Jessy nta kindi yongeye gutangaza kuri iyi nkuru. Beza Jessy yaherukaga gushyira hanze indirimbo muri Nyakanga 2017, indirimbo yise ‘Wowe gusa’ ikaba yaratunganyijwe na producer Iyzo.
Jessy kuri ubu atwite inda nkuru
REBA HANO INDIRIMBO Y'UYU MUHANZIKAZI JESSY