Kuri ubu abatahiwe ni itsinda rya Cool Guys rikorera muzika mu karere ka Rubavu kuri ubu bamaze gushyira hanze indirimbo yabo nshya bakoranye na producer Pacento bakayita Milele. Iyi ndirimbo bakaba bamaze kuyikorera n’amashusho ndetse akaba yamaze kugera hanze.
Ku bw’aba basore icyifuzo cyabo ngo ni ukwigarurira muzika y’u Rwanda bakaba babasha kwinjira mu ruhando rw’abahanzi bakomeye nubwo bakiri ku ntangiriro nkuko babitangarije Inyarwanda.com. Iyi ndirimbo ‘Milele’ ya Cool Guys na Paceno yakozwe mu buryo bw’amajwi na Producer Pacento mu gihe amashusho yayo yafashwe akanatunganywa na Bob Chris.