RFL
Kigali

Antoine Hey yasobanuye intego y’Amavubi muri CECAFA

Yanditswe na: Mihigo Saddam
Taliki:6/12/2017 9:51
2


Antoine Hey John Paul umutoza w’ikipe y’igihugu y’u Rwanda iri mu mikino ya CECAFA Senior Challenge Cip 2-17 iri kubera muri Kenya, nyuma yo kunyagirwa na Zanzibar ibitego 3-1 yavuze ko icyo akeneye ari ugutegura ikipe izakina CHAN 2018 no kongera ubunararibonye bw’abakinnyi.



U Rwanda rwatsinzwe na Zanzibar ibitego 3-1 kuri uyu wa Kabiri nyuma yo kuba kuwa Mbere baratsinzwe na Kenya ibitego 2-0 mu mukino wafunguraga irushanwa. Aganira n’abanyamakuru nyuma yo gutsindwa na Zanzibar, Antoine Hey yavuze ko kuba ikipe afite yiganjemo abakinnyi bakiri bato mu mikino mpuzamahanga byamubereye umwanya mwiza wo kubaha umwanya kugira ngo bige kandi abona ko bigenda bitanga umusaruro. Mu magambo ye yagize ati:

Reka mbanze nshimire Zanzibar ku ntsinzi babonye. Byatugoye cyane mu by’ukuri kuko twabanjwe igitego, turakishyura nyuma baza kutwongeramo ibindi. Gusa ibyo ari byo byose ni ikizamini cyiza ku ikipe yanjye, ni isomo ryiza ku bunararibonye ku bakinnyi bacu. Bamwe muri bo bakinaga umukino wabo wa mbere ku rwego mpuzamahanga abandi ni bwo bari kuva mu bibabzo by’imvune. Byari byiza kubabona bakina bakanyereka ibyo bashoboye.

Antoine Hey Paul akomeza avuga ko ikigamijwe ari ukugenda akora igerageza ku bakinnyi batandukanye kugira ngo arebe uko bitwara kuri buri mwanya bakina bityo ngo bizamworohere kugira ikipe ikorana neza mu mikino ya CHAN 2018 izabera muri Maroc. Yagize ati:

Muri macye turi hano (Nairobi) kugira ngo twige bityo tunategura abakinnyi bacu kugira ngo tuzajye mu mikino ya CHAN 2018 duhagaze neza. Ibi kandi bizadufasha kumenya abakinnyi bafite icyo batumarira kuri buri mwanya mu minsi iri imbere. Imikino ibiri tumaze gutsindwa yatweretse ishusho nyayo y’abakinnyi bagira icyo badufasha aho rukomeye.

Mu gukora impinduka zigamije kwiga nibwo Antoine Hey yabanjemo abakinnyi batandukanye 1005 n'abatsinzwe na Kenya

Mu gukora impinduka zigamije kwiga nibwo Antoine Hey yabanjemo abakinnyi batandukanye 1005 n'abatsinzwe na Kenya

Abakinnyi 11 babanje mu kibuga

Abakinnyi 11 babanje mu kibuga

Kuba u Rwanda rumaze gutsindwa imikino ibiri ndetse Amavubi akaba ariyo kipe itarabona inota na rimwe mu itsinda A yewe ikanaba ikipe imaze gutsindwa ibitego byinshi, Antoine Hey we avuga ko ari ibintu yishimira kuko ngo buri mukino uramushimisha. Mu magambo ye yagize ati:

Twebwe turi kugenda umukino ku mukino twiga. Ikindi twishimira buri mukino dukina kuko bituma abakinnyi bacu barushaho kwitegura, babona umwanya wo gukina. Nk’uyu munsi (Kuwa 2) twakoresheje umunyezamu ku nshuro ye ya mbere, umukino ukurikira tuzashyiramo undi (Nzarora Marcel). Muri macye turi kugenda twiteguriramo kuko nitumara gusubira mu rugo (Kigali) tuzaba dusigaranye ibyumweru bitatu byo kwitegura CHAN 2018.

Nshimiyimana Imran niwe wari kapiteni w'Amavubi yatsinzwe ma Zanzibar ibitego 3-1

Nshimiyimana Imran ni we wari kapiteni w'Amavubi yatsinzwe ma Zanzibar ibitego 3-1

Kimenyi Yves bwa mbere abanza mu izamu ry'Amavubi makuru yahise yinjizwa ibitego bitatu

Kimenyi Yves bwa mbere abanza mu izamu ry'Amavubi makuru yahise yinjizwa ibitego bitatu

Hakizimana Muhadjili niwe watsinze igitego cy'impozamarira cy'u Rwanda

Hakizimana Muhadjili ni we watsinze igitego cy'impozamarira cy'u Rwanda

Mu mukino u Rwanda rwatsinzwemo kuri uyu wa Kabiri, Zanzibar ni yo yafunguye amazamu ku munota wa 34' ubwo Yahya Mudathir yatsindaga igitego cy'umutwe ahagaze hagati ya Niyonzima Olivier Sefu na Emmanuel Imanishimwe mu gihe Rugwiro Herve na Mbogo Ally bakinaga mu mu mutima w'ubwugarizi bari bamaze kuva mu myanya yabo.

Amakipe yombi avuye mu karuhuko ni bwo Hakizimana Mihadjili yishyuye iki gitego ku munota wa 46' bivuye ku mupira yahawe na Biramahire Abeddy. Igitego cya kabiri cya Zanzibar cyabonetse ku munota wa 52' gitsinzwe na Mohammed Djuma biturutse ku gihunga cy'abugarira b'u Rwanda bahagaze nabi bityo Zanzibar babona uko bahana umupira. Igitego cya gatatu mu nyungu za Zanzibar cyatsinzwe na Kassimu Khamis ku munota we 86' w'umukino.

Ni igitego Zanzibar bateguye kuko cyagiyemo Kassim abanje gucenga Imanishimwe Emmanuel wari waje gukiza izamu avuye inyuma ku ruhande rw'ibumoso. Muri uyu mukino waberaga Machackos, Kimenyi Yves umunyezamu wa APR FC wari wabanje mu izamu yahaboneye ikarita y'umuhondo azira kuva mu izamu akajya kwivanga mu kibazo cyari kibereye hagati mu kibuga.

AMAFOTO: Ngabo Robben (Umuseke)






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Gov6 years ago
    Uyu mutoza muzaba mureba icyo we noneho azadukorera ark aya mateka yogutsindwa nicyirwa nka zanzibar nandetse kitazwi fifa ngo nukwiga ngaho yagiye ata akazi akagaruka uko yishakiye wagirango ngo nikipe ye atoza ntazi uburyo ishema ryigihugu rimera nukuri biragayitse
  • mansa sultan6 years ago
    Iyi philosophie ayihuriyeho na de gaule yo gukinisha abana bakinisha umutima ukunda igihugu bityo bikarangira baviriyemo mu majonjora!nyamara sicyo abakunzi bamavubi twifuza,competition si test abimenye!turababaye,uwo mutoza ahambirizwe hamwe na de gaule





Inyarwanda BACKGROUND