RFL
Kigali

Assumpta Muganwa uzwi nka Satura yatunguye abantu atangaza itariki y'igitaramo azakora muri 2018 mu kwezi kwa 7

Yanditswe na: Mupende Gedeon Ndayishimiye
Taliki:5/12/2017 18:25
0


Ntibikunze kubaho ko umuhanzi atangaza itariki y'igitaramo cye mbere y'amezi umunani, gusa kuri ubu Assumpta Muganwa uzwi nka Satura yakoze agashya atangaza itariki y'igitaramo azakora umwaka utaha mu kwezi kwa 7.



Assumpta Muganwa umaze kumenyekana ku izina rya Satura yiswe kubera indirimbo ye 'Satura Ijuru', yabwiye Inyarwanda.com ko ageze kure ategura igitaramo azakora umwaka utaha tariki 15/7/2017. Yakomeje avuga ko intego y'iki gitaramo cye ari ukumurika album ye ya mbere yise 'Satura'. Si umunsi w'igitaramo gusa yatangaje, ahubwo Satura yanatangaje aho kizabera, kikaba kizabera ku Kicukiro kuri New Life Bible church.

Satura

Satura yatangaje gahunda y'igitaramo azamurikiramo album ye ya mbere

Ibi byose bikubiye kuri ifoto (poster) Satura yashyize hanze ararikira abakunzi be kubika itariki y'igitaramo cye (Save the date). Satura atangaje itariki y'igitaramo cye nyuma y'iminsi micye atangije ibiganiro yise'Postive thinking' bifasha abantu kurushaho kugira imitekerereze myiza. Ibi biganiro byabaye tariki 2 Ukuboza 2017 bibera ku Kimironko mu Mujyi wa Kigali kuri Best Food Restaurant.

Satura

Satura mu biganiro yise Positive thinking

Satura

Bamwe mu bari mu biganiro Positive thinking

Satura ni umwe mu bahanzikazi kuri ubu bahagaze neza mu muziki wo kuramya no guhimbaza Imana ndetse akaba ari ku rutonde rw'abahatanira ibihembo muri Groove Awards Rwanda 2017 aho ari mu cyiciro cy'umuhanzikazi w'umwaka, akaba ari kumwe na Stella Manishimwe, Dinah Uwera, Diana Kamugisha na The Pink. Guha amahirwe Satura kimwe n'abandi bahanzi bose bari muri iri rushanwa ni ukujya ku rubuga www.grooveawards.co.rw . Satura kandi atorwa hakoreshejwe ubutumwa bugufi kuri terefone igendanwa aho ushaka kumutora yakandika ijambo groove agasiga akanya akandika 2a akohereza ku 5000. 

Satura

Umuhanzikazi Satura agiye kumurika album ye ya mbere

UMVA HANO 'SATURA IJURU REMIX' YA SATURA FT BRIAN BLESSED






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND