Iyi ndirimbo nshya Dream Boys bakoranye na Fille bayise ‘Usibadilike’ ikaba yarakozwe mu minsi yatambutse icyakora ntiyahita ijya hanze nkuko TMC ubarizwa muri iri tsinda rya Dream Boys yabitangarije Inyarwanda.com. TMC yatangaje ko iyi ari indirimbo bakoranye ubwo Dream Boys yari mu irushanwa rya PGGSS7 yanatwaye icyakora bakanga guhita bayishyira hanze.
TMC yabwiye Inyarwanda ko babaye baretse kuyishyira hanze kuko bagombaga kubanza kuyikorera amashusho ariko bakaba bari banahuze ku buryo bitari byoroshye ko bayishyira hanze ngo babashe kuyitaho nkuko byakagombye, ati “ Twabaye turetse gushyira hanze iyi ndirimbo kugira ngo tuyihe umwanya niyo mpamvu yari imaze igihe ibitse gusa ubu iri hanze n’abafana bacu batangira kuyumva nta kibazo."
Dream Boys na Fille bashyize hanze indirimbo nshya bakoranye
TMC yabwiye Inyarwanda.com ko amashusho y'iyi ndirimbo yamaze gufatwa ndetse no kuyatunganya bikaba byararangiye ku buryo mu minsi iri imbere azaba yageze hanze. Iyi ndirimbo nshya ya Dream Boys yakozwe mu buryo bw’amajwi na Junior Multisystem cyane ko bayikoze ubwo Fille yari ari mu Rwanda.