RFL
Kigali

Munishi yageze bwa mbere mu Rwanda ashimira Imana ko ubuhanuzi yahawe bwasohoye anashimira Perezida Kagame

Yanditswe na: Mupende Gedeon Ndayishimiye
Taliki:2/12/2017 17:23
0


Umuhanzi Munishi yageze mu Rwanda ku nshuro ye ya mbere atungurwa cyane n'uko yasanze u Rwanda, bimutera gushimira Imana kuba ubuhanuzi yahawe n'Imana ku Rwanda bwarasohoye. Yanashimiye by'umwihariko Perezida w'u Rwanda, Paul Kagame.



Ku mugoroba w'uyu wa Gatanu tariki 1 Ukuboza 2017 ni bwo umuhanzi w'icyamamare mu karere, Pasiteri Munishi Faustin yasesekaye i Kigali aho yaje mu gitaramo yatumiwemo n'umuhanzi Timamu Jean Baptiste wo muri ADEPR ufite igitaramo 'Humura Mwana wanjye live concert' giteganyijwe kuri iki cyumweru tariki 3/12/2017 kikabera ku Gisozi kuri Dove Hotel. 

Munishi

Munishi ubwo yari ageze i Kanombe, Noel Nkundimana na Timamu bari mu bamwakiriye

Pastor Munishi uri kubarizwa mu Rwanda, ni umuhanzi uba mu gihugu cya Kenya ariko akaba akomoka muri Tanzania. Munishi ni umugabo w'umugore umwe bafitanye abana batatu. Munishi yamenyekanye cyane mu ndirimbo;Yesu mambo yote,Wanamwabudu Nani,Malebo, Usiabudu Amerika, Gazeti Sio Ugali, Yesu nakupenda n'izindi. Mu kiganiro n'itangazamakuru ryo mu Rwanda, Munishi yavuze ko yatangiye kuririmba mu mwaka wa 1980, kugeza ubu akaba afite album 10. 

Yageze i Kigali ashimira Imana kuko ngo ubuhanuzi yahawe bwasohoye

Abajijwe uko yabonye u Rwanda ku nshuro ye ya mbere arugezemo, Munishi yavuze ko nubwo ari ubwa mbere ageze mu Rwanda, ngo yari asanzwe akurikirana amakuru yarwo. Yavuze uburyo yakoresheje impano yahawe yo kuririmba agakora indirimbo isaba abantu kurangwa n'urukundo no kubabarira, bakabana mu mahoro bigiye ku Rwanda rwimakaje ubumwe n'ubwiyunge, rukaba rukomeje gutera imbere mu buryo bunyuranye nyuma ya Jenoside yakorewe abatutsi muri Mata 1994 yahitanye abasaga miliyoni. 

Munishi

Rev Bimenyimana Claude (ibumoso) uyobora ADEPR mu karere ka Gisagara ni umwe mu basanganiye Munishi i Kanombe

Aha ni ho Munishi yahereye ashimira cyane umukuru w'igihugu cy'u Rwanda nyakubahwa Paul Kagame kuba yaremeye gukoreshwa n'Imana, kugeza uyu munsi abanyarwanda bakaba babanye mu mahoro ndetse igihugu kikaba kirushaho gutera imbere. Yamushimiye umutima mwiza afite wo gutanga imbabazi ku bantu b'abanyabyaha. Yunzemo ko uwo mutima w'urukundo n'uwo kubabarira ari wo Imana yifuza ku bantu bayo. Munishi yagize ati:

Muri Album yanjye ya karindwi hari indirimbo naririmbyemo u Rwanda. Turi muri Kenya twumvaga amakuru y'ibyabaye mu Rwanda muri Jenoside yakorewe abatutsi, nk'umuhanzi niyemeza guhanga indirimbo ivuga ku Rwanda, Nsaba Imana nti Mana uzamfashe ngere mu Rwanda, ndye amafi n'ubugari, ubwo nahageze nizeye ko ndi buze kubirya. Kuki naririmbye iriya ndirimbo? Nabonaga isi yose iri mu cyunamo kubera ibyabaye mu Rwanda kubera Jenoside yakorewe abatutsi. Ijambo ry'Imana rinzaho riri muri Matayo 5:43-44 havuga ngo “Mwumvise ko byavuzwe ngo ‘Ukunde mugenzi wawe, wange umwanzi wawe. Ariko jyeweho ndababwira nti ‘Mukunde abanzi banyu, musabire ababarenganya" Muri iyo ndirimbo ni ho mvuga nti nta mwanzi w'ibanga, umwanzi ni uwari inshuti yawe mukaza kugera aho mugirana ibibazo bikaza guteza urwango. 

Munishi

Munishi mu kiganiro n'abanyamakuru

Munishi yanakomoje kuri GACACA yunze abishe n'abiciwe ababo muri Jenoside yakorewe abatutsi muri Mata 1994, aho uwakoze icyaha muri Jenoside yakorewe abatutsi wasabaga imbabazi yazihabwaga. Yatangaje ko guha imbabazi umuntu wakoze icyaha cyo kwica, ari ikintu gikomeye cyane, akaba ari yo mpamvu yashimiye by'umwihariko Perezida Paul Kagame. Munishi avuga ko yasabye ibihugu binyuranye muri Afrika kwigira ku Rwanda, bituma indirimbo ze zirimo ubutumwa buhamagarira abantu gutanga imbabazi ku banyabyaha, zihagarikwa muri Tanzaniya aho nta Radio ishobora kuzikina. Si Radio gusa ahubwo n'ibindi binyamakuru ntibyemerewe kuzikoresha.

Abajijwe niba kuba asigaye aba muri Kenya atari impamvu za Politiki na cyane ko muri Tanzaniya bahagaritse zimwe mu ndirimbo ze, Munishi yavuze ko nta kibazo gihari hagati ye na Tanzaniya ndetse ngo iyo ashatse kujya muri Tanzaniya ajyayo. Kuba akunze kuririmba indirimbo zishanisha kuri Politiki, yabajijwe niba ataratandukiriye ndetse niba byemewe ku muhanzi w'umukristo, avuga ko bigoye gutandukanye Politiki n'Ijambo ry'Imana. Yahise yerekana ikarita ye y'itora, asobanura ko niba umukristo aba agomba gutora, ngo aba akwiriye no kumenya umuyobozi mwiza bityo akaba yanatanga ubutumwa igihe abonye hari ibidakorwa neza n'ubuyobozi. Gufatanya umurimo w'Imana no kugira uruhare mu kubaka igihugu ngo ntabwo kuri we ari ukwivanga muri Politiki, ahubwo ibyo abona nko kwivanga muri Politiki, ngo ni igihe umukozi w'Imana cyangwa se umupasiteri runaka yahagarika imirimo yose yakoraga mu itorero, akajya mu kazi ka Politiki.

Munishi

Yaberetse ikarita ye y'itora nk'ikimenyetso cy'uko umukozi w'Imana aba agomba gutanga umusanzu mu kubaka Politiki nziza

Munishi akigera mu Rwanda ngo yashimye Imana kuba yasanze ari igihugu cyiza cyateye imbere mu buryo bukomeye nyuma ya Jenoside yakorewe abatutsi. Isuku yasanze i Kigali iri mu byo yishimiye cyane. Ikindi cyamukoze ku mutima ni ukuba yasanze abanyarwanda babanye mu mahoro mu gihe akurikije ibyabaye mu Rwanda mu 1994, benshi bumvaga bidashoboka. Yabwiye abanyamakuru ko hari indirimbo yanditse kera agaragaraza ko afite amatsiko menshi yo kuzagera mu Rwanda kugira ngo arebe ibyo yumva mu binyamakuru by'uko u Rwanda rwahindutse nka Paradizo.

Munishi

Munishi avuga ko afite ishimwe rikomeye kuba ageze mu Rwanda

Munishi ngo yifuzaga kuzaza mu Rwanda aje mu ndege ndetse agasubira muri Kenya ari mu ndege. Ni ko byagenze kuri Munishi kuko yaje i Kigali mu ndege ya RwandAir ndetse akaba avuga ko ari nayo izamusubizayo. Izindi nzozi zindi yari afite ngo ni ukurya ubugari bwo mu Rwanda, ibi nabyo ngo biri mu biri bumunezeze naramuka azimaniwe ubugari. Yashimiye Imana kuba inzozi ze zisohoye ndetse no kuba ubuhanuzi yahawe n'Imana busohoye. Munishi yagize ati:

Perezida wanyu (Paul Kagame) yashyizeho inkiko Gacaca kugira ngo abantu biyunge, nashimiye cyane Perezida Kagame kubera ko yari atangiye gushyira mu bikorwa icyo Bibiliya ivuga, akababarira abishe abantu muri Jenoside yakorewe abatutsi. Muri iyo ndirimbo naririmbyemo ko nifuza kuzajya mu Rwanda mu ndege nkagaruka muri Kenya mu ndege, none ubu mbigezeho. Ibyo nasengeye byose nasanze byarakoretse. Ndashimira Imana kandi ndashimira n'umukuru w'igihugu cy'u Rwanda kubera ko akora ibyo Imana ishaka ko umuntu agomba kubabarira umunyabyaha. Iyi ndirimbo ntabwo muri Tanzaniya yigeze ikundwa, barayihagaritse bakazajya bampiga kugira ngo bamfunge kuko nagaragaza ko umwanzi akwiriye kubabarirwa kandi igihugu cya Tanzaniya nta mwanzi ukwiriye kubabarirwa. Muri Politiki bashatse kwerekana ko narengereye. Iyo ndirimbo barayifunze muri Tanzania hose kandi ari cyo gihugu navukiyemo. Kenya ntabwo bigeze bayifunga, muri 2007 ubwo habaga ibibazo bya Politiki, abantu bagatangira kwicana bakurikije amoko, batangiye kugaruka cyane kuri wa muririmbyi (Munish) uririmba ibintu by'ubuhanuzi (..)

Munishi na Timamu bamenyanye gute? Munishi yamwizeye gute?

Munishi yabajijwe uko yahuye na Timamu n'icyatumye amwizera akemera kuza mu Rwanda ku nshuro ye ya mbere, avuga ko hari umunyamakuru uba muri Kenya wabahuje, gusa ngo umugabo witwa Claude uba mu Rwanda ni we watumye Munishi yizera Timamu kuko ngo hari abajya batumira umuhanzi bikarangira bigaragaye ko ari abatekamutwe cyangwa se bikaza kumenyekana ko babakinishiga. Yatanze urugero rw'ibyamubayeho ubwo yatumirwaga na Timamu, umuntu umwe wo muri Kenya akamwaka amafaranga kugira ngo amuhe gusa nimero y'umuntu wo mu Rwanda yasobanuza neza. Urundi rugero yatanze ni igihe ngo yatumiwe muri Tanzaniya mu birori byari kwitabirwa na Perezida w'icyo gihugu ariko yagerayo akabura umuntu n'umwe umwakira akirwariza kuri buri kimwe cyose yaba kurya ndetse n'icumbi, nyuma akaza gutega agasubira muri Kenya atitabiriye ibyo yari yatumiwemo. 

Claude

Claude ngo ni we watumye Munishi yizera Timamu

Twabibutsa ko igitaramo Munishi yatumiwemo mu Rwanda na Timamu kiba kuri iki cyumweru tariki 3/12/2017. Abandi baririmbyi bafatanya na Timamu hari; Bigizi Gentil uzwi cyane nka Kipenzi, Deo Munyakazi ukirigita inanga na Kingdom of God Ministries. Nkuko Timamu Jean Baptiste yabitangarije Inyarwanda.com iki gitaramo 'Humura mwana wanjye live concert' kizabera i Gisozi kuri Dove hotel kuva isaa cyenda z'amanywa. Kwinjira ni 2000Frw, 5000Frw harimo n'icyo kunywa ndetse na 10,000Frw harimo icyo kunywa na CD y'indirimbo za Timamu.

Muri iki gitaramo, Timamu azamurika album ye ya gatatu yise 'Turakomeje'. Timamu yabwiye abanyamakuru ko afite ibyishimo bidasanzwe kuba Munishi yageze mu Rwanda kuko atazafatwa nk'umutekamutwe bitewe nuko hari abatumira abantu ntibaze, bakavumirwa ku gahera. Timamu yavuze ko imyiteguro y'igitaramo cye igeze kuri 70% hakaba hasigaye gusa kwitabira igitaramo no kuririmbira abantu ari byo yahaye 30%. Yahamagariye abantu bose bazashobozwa kuzajya kwifatanya nawe na Munishi n'abandi bahanzi banyuranye yatumiye mu gitaramo cyo kuramya no guhimbaza Imana. 

ANDI MAFOTO YA MUNISHI URI KUBARIZWA I KIGALI 

Munishi

Hano Timamu yari kumwe n'abanyamakuru i Kanombe bategereje Munishi

Timamu

Timamu hamwe na Octave wa Tv1

Munishi

Timamu byamurenze nyuma yo kubona Munishi i Kigali

MunishiMunishiMunishi

Munishi yishimiye cyane kugera i Kigali

Munishi

Timamu

Munishi yamaranye n'abanyamakuru hafi amasaha abiri

MunishiMunishi

Munishi yaririmbiye abanyamakuru indirimbo ye akunda cyane

Munishi

Timamu hamwe na Munishi

Timamu

Timamu

Igitaramo Timamu yatumiyemo Munishi

AMAFOTO: Emmanuel Hakiziyonsenga

UMVA HANO 'HUMURA MWANA WANJYE' YA TIMAMU

REBA HANO 'YESU MAMBO YOTE' YA MUNISHI

 







TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND