RFL
Kigali

Nubwo yemeye akambara Bikini Ingabire Habibah yatahiye aho muri Miss Supranational yegukanywe n'uwo muri Korea-AMAFOTO

Yanditswe na: Emmy Nsengiyumva
Taliki:2/12/2017 8:30
6


Irushanwa rya Miss Supranational ni rimwe mu marushanwa ateza impaka zikomeye mu Rwanda, cyane cyane ku ngingo yo kwambara Bikini, iyo hagize utayambara afatwa nk'utazi ibyo yari agiyemo cyane ko amategeko agenga irushanwa baba bayabwiwe na mbere gusa bikaba n'ihurizo k'uwagiye akayambara ariko ntatahukane ikamba.



Ibi ni nako byagendekeye Ingabire Habibah watsinzwe muri iri rushanwa cyane ko atigeze arenga 25 ba mbere mu gihe iri kamba ryegukanywe n’umukobwa ukomoka muri Korea wabaye uwa mbere uturuka muri iki gihugu wegukanye ikamba rya Miss Supranatioanl. Jenny Kim ni we wegukanye ikamba icyakora usibye iri kamba uyu mukobwa yanitabiriye kandi Miss Universe 2016 agirwa igisonga cya mbere anatorwa na bagenzi be nka Miss Congeniality. Yabaye kandi Nyampinga wa Korea muri 2015.

Acyegukana ikamba rya Miss Supranational Jenny Kim yahembwe ibihumbi 30 by’amadolari ya Amerika, akurikirwa n’uwitwa Martha Martinez wo muri Colombia, igisonga cya kabiri yabaye Bianca Tirsin wo muri Romania, Umunya-Ethiopia Bitaniya Josef yabaye igisonga cya gatatu akurikirwa n’umukobwa witwa Larissa Santiago wo muri Puerto Rico.

Habiba wari uhagarariye u Rwanda ntiyabonetse mu bakobwa 25 ba mbere ibi benshi babihuza n'uburyo yagiyemo nyamara yaratsindiwe ku ikubitiro mu majonjora ya Miss Rwanda 2017 icyakora nyuma akaza gushaka kugeragereza amahirwe muri Miss Supranational n'ubwo nayo atamuhiriye.

Miss SupranationalMiss SupranationalMiss SupranationalMiss SupranationalByari ibyishimo kuri uyu mukobwa wo muri Korea


Nubwo Ingabire Habibi yambaye Bikini ntiyahiriwe no kwegukana ikamba






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Hh6 years ago
    Iryo ni itiku! Ikamba se ko ryegukanwa n'umuntu umwe ryagukanwa n'uwambaye bikini?! Bariya bose ubona batabashije gutsinda se ntibayambaye?! Nimureke undi mwana.
  • mahirwe placide6 years ago
    erega irushanwa aba ari irushanwa kandi erega uretse mumagare ubundi ahandi biragoranye .
  • 6 years ago
    Ariko ninde wababwiye ko aya ari amarushanwa y ubwiza koko?Habiba ni mwiza cyane nta numwe muri bariya wanamwigerereza,mumenyeko aya ari amarushanwa y abazungu murumva ni ayo kwitora ngo biyite beza burya urwanira no kwitora kuko uziko hari abakurenze kandi abirabura nibo race usangamo abantu beza bihebuje reba umwana wacu ariko?urebe n uriya mu ethiopia urebe n abandi birabura barimo sha nibo beza cyane kurusha abo bazungu kandi aya marushanwa nyine barwanya umwirabura kandi ubwo baba bagiye kwibagisha ngo bamere nkawe benshi ubabonye urabonako bafite iminwa na cheekbone byacu bakura muri plastic surgery n utubuno nubwo ari duto baratuguze natwo cg bakambara amakariso atubaha kuko abazungu bari flat flat.rero rwose ngiriye inema abana bacu ntimukajyeyo kuko muba muri kwitesha agaciro kuko mubyimye agaciro ntibyakwitwa iby isi ahubwo byahindura izina bikitwa iby abo bazungu,mwe murabarenze kure rwose ntimukajyemo.
  • gigi6 years ago
    Bibaho
  • Passy 6 years ago
    Ariko kuki mwandika inyandiko zica umugongo abagerageje guhatana? Wowe ko mbona wandika inkuru uri umunyamakuru? Umaze kubona awards zingahe? Kugirango duterimbere tugomba gushyigikirana kandi munyandiko zawe ukagaragaza ko nibura yateye intambwe
  • Murerwa Deborah6 years ago
    Ariiko yeeh,uti baratwanga abiirabura nne ko no murwanda yatsiinzwe naho banga abiirabura,twese c ninde utaazi ko mwirushanwa rya miss hakenewe ubwenge,hakabaye ubwiiza nyiine nawe ntiyarii kubura no muri 25ba mbere.natuuze guseba yarasebye,atukana naba djadji mu Rwanda nne no muri sprntnl acyuuye umunyu yebaba wee e...nirushanwa ninamahiirwe kdi.uwatsinze yatsinze,uwatsinzwe nawe nuko ntabiindi byo kuvuga ko batwanga ariiyo mpamvu.Ethiopia c sumunyafrica ko yaje mur 5.





Inyarwanda BACKGROUND