RFL
Kigali

Amavubi yafashe urugendo agana i Nairobi muri CECAFA 2017

Yanditswe na: Mihigo Saddam
Taliki:1/12/2017 19:59
0


Ikipe y’igihugu y’umupira w’amaguru (Amavubi) yafashe urugendo rw’indege igana i Nairobi muri Kenya mu mikino ya CECAFA y’ibihugu izabera muri iki gihugu kuva kuwa 3-17 Ukuboza 2017.



Itsinda ry’abakinnyi 23, abatoza n’abandi bagomba guherekeza ikipe bahagarutse mu Rwanda ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Gatanu bagana muri Kenya ahagomba kubera imikino ihuza ibihugu byo muri Afurika yo hagati n’iburasirazuba (CECAFA).

Uganda niyo ibitse iki gikombe giheruka kuba mu mpera za 2015 ubwo yatsindaga u Rwanda igitego 1-0.

Muri iyi mikino u Rwanda rukunda gutsindirwa  ku mukino wa nyuma, ruzatangira ruhura na Kenya yakiriye irushanwa mu mukino uzakinwa ku Cyumweru tariki ya 3 UKuboza 2017.

U Rwanda ruzongera gukina kuwa Kabiri tariki ya 5 Ukuboza 2017 bakina na Zanzibar.

Dore abakinnyi 23 bazahagararira u Rwanda muri  CECAFA 2017:

Abanyezamu: Kimenyi Yves (APR Fc), Nzarora Marcel (Police Fc) na Eric Ndayishimiye (Rayon Sports Fc)

Abugarira: Rugwiro Herve (APR Fc), Omborenga Fitina (APR Fc), Imanishimwe Emmanuel, Manzi Thierry (Rayon Sports), Usengimana Faustin (Rayon Sports), Rutanga Eric (Rayon Sports), Kayumba Soter (AS Kigali), Iradukunda Eric (AS Kigali) na Mbogo Ally (SC Kiyovu).

Abakina hagati: Bizimana Djihad (APR Fc), Hakizimana Muhadjiri (APR Fc), Nshimiyimana Amran (APR Fc), Mukunzi Yannick (Rayon Sports), Manishimwe Djabel (Rayon Sports), Niyonzima Ally (AS Kigali) na Niyonzima Olivier (Rayon Sports).

Abashaka ibitego: Nshuti Innocent (APR Fc), Sekamana Maxime (APR Fc), Mico Justin (Police Fc) na Biramahire Abeddy (Police Fc)

Myugariro Usengimana Faustin (ibumoso) na Manzi Thierry (ibumoso) i Kanombe bagiye

Myugariro Usengimana Faustin (ibumoso) na Manzi Thierry (ibumoso) i Kanombe bagiye

Mashami Vincent umutoza wungirije mu Mavubi

Mashami Vincent umutoza wungirije mu Mavubi 

Amavubi agiye

Amavubi agiye

AMAFOTO: Niyonkuru Eric (Inyarwanda Ltd)







TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND