Ikipe y’igihugu y’umupira w’amaguru (Amavubi) yafashe urugendo rw’indege igana i Nairobi muri Kenya mu mikino ya CECAFA y’ibihugu izabera muri iki gihugu kuva kuwa 3-17 Ukuboza 2017.
Itsinda ry’abakinnyi 23, abatoza n’abandi bagomba guherekeza ikipe bahagarutse mu Rwanda ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Gatanu bagana muri Kenya ahagomba kubera imikino ihuza ibihugu byo muri Afurika yo hagati n’iburasirazuba (CECAFA).
Uganda niyo ibitse iki gikombe giheruka kuba mu mpera za 2015 ubwo yatsindaga u Rwanda igitego 1-0.
Muri iyi mikino u Rwanda rukunda gutsindirwa ku mukino wa nyuma, ruzatangira ruhura na Kenya yakiriye irushanwa mu mukino uzakinwa ku Cyumweru tariki ya 3 UKuboza 2017.
U Rwanda ruzongera gukina kuwa Kabiri tariki ya 5 Ukuboza 2017 bakina na Zanzibar.
Dore abakinnyi 23 bazahagararira u Rwanda muri CECAFA 2017:
Abanyezamu: Kimenyi Yves (APR Fc), Nzarora Marcel (Police Fc) na Eric Ndayishimiye (Rayon Sports Fc)
Abugarira: Rugwiro Herve (APR Fc), Omborenga Fitina (APR Fc), Imanishimwe Emmanuel, Manzi Thierry (Rayon Sports), Usengimana Faustin (Rayon Sports), Rutanga Eric (Rayon Sports), Kayumba Soter (AS Kigali), Iradukunda Eric (AS Kigali) na Mbogo Ally (SC Kiyovu).
Abakina hagati: Bizimana Djihad (APR Fc), Hakizimana Muhadjiri (APR Fc), Nshimiyimana Amran (APR Fc), Mukunzi Yannick (Rayon Sports), Manishimwe Djabel (Rayon Sports), Niyonzima Ally (AS Kigali) na Niyonzima Olivier (Rayon Sports).
Abashaka ibitego: Nshuti Innocent (APR Fc), Sekamana Maxime (APR Fc), Mico Justin (Police Fc) na Biramahire Abeddy (Police Fc)
Myugariro Usengimana Faustin (ibumoso) na Manzi Thierry (ibumoso) i Kanombe bagiye
Mashami Vincent umutoza wungirije mu Mavubi
Amavubi agiye
AMAFOTO: Niyonkuru Eric (Inyarwanda Ltd)
TANGA IGITECYEREZO