RFL
Kigali

TOP30: Ubukwe bwakozwe n’abantu b’ibyamamare bukavugwa cyane mu itangazamakuru muri 2017

Yanditswe na: Emmy Nsengiyumva
Taliki:5/12/2017 11:27
2


Hasigaye iminsi mike ishoboka ngo umwaka wa 2017 urangire, uyu mwaka usize benshi mu byamamare hano mu Rwanda bubatse, maze ubukwe bwabo buvugwa bikomeye mu itangazamakuru. Inyarwanda.com tugiye kubagezaho abantu 30 bakoze ubukwe muri 2017 bukamamara cyane.



Utereye akajisho ku binyamakuru byandikirwa mu Rwanda usanga mu Rwanda muri uyu mwaka wa 2017 harabaye ubukwe bw'ibyamamare binyuranye.  Bamwe muri bo hari; Nelson Manzi umuririmbyi wa korali Ambassadors of Christ, Uwimana Aisha Ciney,Miss Mutoni Belinda, N Felix cyangwa Kivamvari, Safi Madiba, Umutare Gaby, Rutangarwamaboko,Vd Frank, Esther Mbabazi, Eric Mucyo,Bonny Buranga, Mc Murenzi, Miss Sandrine, Iradukunda Michelle, Miss Jojo, Rugwiro Herve, Ramjaane, Bably, Kwizera Pierre Marchal, Hatungimana Basile, Sibomana Patrick Pappy, Niyonshuti Adrien n'abandi. Muri iyi nkuru tugiye kubagezaho abantu 30 b'ibyamamare bakoze ubukwe muri uyu mwaka. 

30. Florent Ndutiye

MU MAFOTO 50:Umunyamakuru Florent Ndutiye n'umukunzi we Rebecca bakoze ubukwe bubereye ijisho

Umunyamakuru Florent Ndutiye wakoze kuri Radio 10 na Tv10 ndetse magingo aya akaba akora kuri TV7, Televiziyo y'itorero rya Bishop Rugagi Innocent aho ukuriye ishami ry'ibiganiro, kuri iki Cyumweru tariki 3/12/2017 ni bwo yakoze ubukwe yambikana impeta y'urudashira n'umukunzi we Rebecca.

29. Umuhanzi Dr Albert Ndikumana

Umuhanzi Dr Albert yambikanye impeta y’urudashira n’umukunzi we-AMAFOTO

Dr Albert Ndikumana ukora umuziki wo kuramya no guhimbaza Imana mu njyana ya Rock akabifatanya n'umwuga wo kuvura abantu, yambikanye impeta y’urudashira n’umukunzi we Kiyobe Merry mu muhango wabaye tariki 1 Nyakanga 2017 ukabera muri Zion Temple mu Gatenga. Dr Albert Ndikumana ni umuhanzi uzwi mu ndirimbo: HozanaTuridegembya, You are welcome yakoranye na Eloge n'izindi.

28. Apotre Bizimana Ibrahim

Apotre Bizimana

Apotre Bizimana Ibrahim uyobora itorero Sinai Holy church rikorera ku Ruyenzi, tariki 16 Kamena 2017 yarushinganye n'umukunzi we bari bamaranye amezi 9 bakundana, bambikana impeta basezerana kubana akaramata. Apotre Bizimana yakoze ubukwe nyuma yo gutandukana mu buryo bwemewe n'amateka n'umugore we Apotre Liliane Mukabadege bahoraga bashyamiranye bashinjanya ibyaha birimo ubusahuzi, ubutekamitwe mu gukora ibitangaza n'ibindi. 

27. Eugene Anangwe

Umunyamakuru Kenneth Eugene Anangwe wa RBA yarushinganye n’umukunzi we mu muhango wabaye ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 2 Ukuboza 2017.

26. Umunyamakuru Justin Belis

Justin Belis

Umunyamakuru Justin Belis ukora kuri Radio Inkoramutima na Tv7, tariki 8 Nyakanga 2017 ni bwo yasezeranye imbere y’Imana n'umukunzi we Alice Uwumutima mu muhango wabereye mu rusengero rwa Methodiste Libre i Gikondo. Ni ubukwe bwitabiriwe n'abantu banyuranye bazwi mu muziki nyarwanda barimo Mike Karangwa, Patient Bizimana, umunyamakuru Ronnie n'abandi. 

25. Diane Nyirashimwe

MU MAFOTO 50: Diane wamamariye muri True Promises yasezeranye imbere y'Imana mu birori bibereye ijisho

Hari ku wa gatandatu tariki 30 Nzeri 2017 Diane Nyirashimwe wo muri True Promises wamenyekanye mu ndirimbo 'Mana urera' yakoze ubukwe yambikana impeta y'urudashira n'umukunzi we Eric Mpore Mutabazi usanzwe uba muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika muri Leta ya Texas.

24. Nelson Manzi

Manzi Nelson wo muri Ambassadors of Christ yakoze ubukwe mu birori byari byiganjemo igisirimba-AMAFOTO

Nelson Manzi umuririmbyi wa korali Ambassadors of Christ yo mu itorero ry’Abadivantiste b’umunsi wa karindwi ndetse akaba n’umwe mu bayobozi bayo yasezeranye imbere y'Imana n'umukunzi we Irakiza Eunice tariki 15 Ukwakira 2017.

23. Neema Marie Jeanne

Neema Marie Jeanne

Neema Marie Jeanne wakoze kuri Radio Authentic izwi nk’iya Apotre Gitwaza akaba n’umuririmbyi ukomeye muri korali Iriba y’i Huye mu itorero rya ADEPR yamenyekanye mu ndirimbo Ntakibasha, Witinya n’izindi. Yakoze ubukwe na Aime Ndayambaje  tariki 7 Mutarama 2017 .

22. Umuhanzi Asa 

Umuhanzi ASA yarushinganye n’umukobwa bamaze imyaka 7 bakundana-AMAFOTO

Umuhanzi Asa Jean de Dieu uzwi nka Asa mu muziki ni umwe mu bakora umuziki wo kuramya no guhimbaza Imana akaba yaramenyekanye cyane mu ndirimbo ‘Kubaho kwanjye’.  Tariki 12 Kanama 2017ni bwo Asa yakoze ubukwe arushingana n’umukunzi we Nana bamaze imyaka 7 bari mu rukundo. 

21. Uwimana Aisha Ciney

Reba amafoto utigeze ubona y’ubukwe bwa Ciney

Uwimana Aïsha wamamaye ku izina rya Ciney, tariki 2 Nyakanga 2017 yasezeranye kubana akaramata na Tumusiime Ronald bari bamaze igihe bakundana, bambikanye impeta y’urudashira mu rusengero rwa St Etienne mu Biryogo. 

20. Miss Uwase Belinda

Miss Uwase Belinda na Theos Gakire  bakoreye ubukwe bw’agatangaza ku nkengero z’ikiyaga cya Kivu–AMAFOTO

Tariki 7 Ukwakira 2017 ni bwo i Karongi ku nkengero z’ikiyaga cya Kivu habereye ubukwe bw’agatangaza bwa Miss Uwase Belinda ndetse n’umuherwe Theos nyiri Select Kalaos. Uwase Belinda yari muri 15 bahataniraga ikamba rya Nyampinga w’u Rwanda muri 2017.

19. N Felix (Kivamvari)

N Felix wamamaye mu ndirimbo Kivamvari yasezeranye kubana akaramata n'umukunzi we Malayika–AMAFOTO

Ku itariki 19 Kanama 2017 ni umunsi w’amateka n’ibyishimo kuri N Felix umuhanzi wamenyekanye cyane mu ndirimbo ‘Kivamvari’, ni umunsi yasezeraniyeho n’uwo bari bamaze igihe bakundana Malayika Claudette.

18. Safi Madiba

Top 5: Udushya twaranze ubukwe bwa Safi Madiba

Tariki 1 Ukwakira 2017 umuhanzi Safi Madiba wahoze mu itsinda rya Urban Boys ni bwo yakoze ubukwe n’umufasha we Niyonizeye Judith basezeranye mu mategeko ndetse hakurikiraho umuhango wo gusaba no gukwa. Safi Madiba ni umwe mu bakoze ubukwe bwiza cyane ko imyiteguro wabonaga iri hejuru.

17.Umutare Gaby

Umutare Gaby na Joyce Nzere basezeranye imbere y'Imana kubana akaramata–AMAFOTO

Ku itariki 16 Nyakanga 2017 ni bwo Umutare yasabye anakwa umukunzi we Joyce Nzere, nyuma y’uyu muhango hakurikiyeho gusezerana imbere y’Imana ko bagiye kubana akaramata.

16.Umupfumu Rutangarwamaboko

Umupfumu Rutangarwamaboko yakoze ubukwe bw’umwimerere wo mu muco nyarwanda-AMAFOTO

Tariki 30.07/2017 ni bwo umupfumu Rutangarwamaboko yahekewe umugeni yakoye ari we Umuziranenge Sana Cynthia. Ubu bukwe bwabereye ku gasozi Rutangarwamaboko avukaho mu Bibungo bya Mukinga, i Nyamurasa mu Karere ka Kamonyi intara y’Amajyepfo.

15.Vd Frank

Ku i tariki ya 6 Ugushyingo 2017, ni bwo Vd Frank n’umufasha we Uwizeye Chantal basezeranye imbere y’Imana. Mugisha Frank cyangwa Vd Frank yamamaye cyane mu myaka yatambutse ubwo yari umwe mu bahanzi bamamaye icyo gihe, nyuma yaje kuva muri muzika yigira mu byo gukina filime, aba umunyamakuru.

14. Pilote Esther Mbabazi na Olivier Habiyaremye

Olivier (B4A) yarushinganye na Pilote Esther Mbabazi mu birori byabereye ku nkombe y'inyanja y'abahinde-AMAFOTO

Ku itariki 16 Nzeli 2017 ni bwo Olivier Habiyaremye wo muri Beauty For Ashes (B4A) yasezeranye imbere y’Imana n’umukunzi we Esther Mbabazi wanditse amateka yo kuba umunyarwandakazi wa mbere watwaye indege.

13.Eric Mucyo

Kigali – Nyagatare: Urugendo Eric Mucyo yakoze ajya gusaba no gukwa Uwera Pauline -AMAFOTO

Umuhanzi Eric Mucyo, umwe mu baririmbyi b'abahanga bagize itsinda rya 3 Hills rikunzwe muri iyi minsi mu ndirimbo nka Vimba Vimba, Manyinya n'izindi, muri Gashyantare 2017 ni bwo yakoze imihango yo  gusaba no gukwa Uwera Pauline bari bamaze imyaka irindwi bari mu rukundo igere.

12. Bonny Buranga

Umunyamakuru Bonny Buranga yasabye anakwa uwo bateganya kurushinga –AMAFOTO

Ku itariki 26 Kanama 2017 ni bwo umunyamkuru Bonny Buranga yasezeranye imbere y’Imana n’umukunzi we Umuhire Ornella mu birori byabaye nyuma y’imihango yo gusaba no gukwa yari yabereye i Nyamata tariki 19 Kanama 2017. Bonny Buranga ubusanzwe witwa Buranga Boniface ni umunyamakuru wa KT Radio uzwi mu biganiro binyuranye birimo; Kt Breeze, ikiganiro cy'imyidagaduro ‘Kt Idols’ n'ibindi uyu munyamakuru akoramo.

11. Mc Murenzi

murenzi

Mc Murenzi cyangwa Kamatali Murenzi mu minsi ishize yerekeje muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika aho asigaye anatuye muri iyi minsi, uyu munyamakuru wamamaye cyane kuri Contact Fm mu tariki 5 Kanama 2017 yerekeje muri Canada gusaba no gukwa umukunzi we.

10. Miss Sandrine

Miss CBE (SFB)2016  yakoze ubukwe atarasubiza ikamba–AMAFOTO

Ikirezi Sandrine ni we mukobwa wegukanye ikamba rya Nyampinga uhiga abandi uburanga n’ubwenge muri kaminuza ya CBE yahoze yitwa SFB muri 2016, uyu mukobwa muri Kanama 2017 ni bwo yarushinze, arushingana ikamba yari ataratanga.

9.Michelle Iradukunda

Amafoto y’umwimerere utabonye ahandi y’ubukwe bw’umunyamakuru Michele Iradukunda ukorera RBA

Michele Iradukunda ukorera Ikigo cy’Igihugu cy’Itangazamakuru (RBA) kuri Televiziyo y’u Rwanda na Magic Fm yarushinganye n’umukunzi we Humud David bamaze imyaka isaga itanu bakundana. Tariki 12 Kamana 2017 ni bwo Miss Iradukunda yarushinganye na Humud David bambikana impeta y’urudashira mu birori byabereye mu karere ka Huye. Imihango yo gusaba no gukwa yabereye i Huye tariki 11 Kanama 2017,  nyuma yaho tariki 12 Kanama 2017 basezerana imbere y’Imana mu birori byabereye mu busitani bw’inzu Ndangamurage y’u Rwanda i Butare.

8. Miss Jojo

Miss Jojo yakoze ubukwe na Salim Minani –AMAFOTO

Ku itariki 29 Nyakanga 2017 ni bwo umuhanzikazi Josiane Iman Uwineza uzwi nka Miss Jojo yasabwe anakobwa na Salim Minani bemeranyije kubana nk’umugore n’umugabo. Nyuma y’uyu muhango hakurikiyeho kwakira abatumiwe ibirori byabereye nabyo muri Rugende Park. 

7. Rugwiro Herve

Imbere y’Imana n’abantu myugariro wa APR FC RUGWIRO Herve yasezeranye n’umukunzi we kubana akaramata–AMAFOTO

Ku itariki 4 Werurwe 2017 Herve Rugwiro myugariro wa APR FC ndetse n’ikipe y’igihugu Amavubi ni bwo yasabye anakwa umukunzi we Mugabekazi Carine, ibi birori byabereye i Nyamirambo. Tariki 15 Nyakanga 2017 ni bwo habaye umuhango wo gusezerana imbere y’Imana wabereye muri EAR Cathedrale St Paul i Huye mu ntara y’Amajyepfo ari naho uyu musore avuka ndetse yanakuriye.

6. Umunyarwenya Ramjaane

Amerika: Reba amafoto utigeze ubona y’ubukwe bw’umunyarwenya Ramjaane

Umunyarwenya Ramjaane Niyoyita yakoze ubukwe arushingana n’umukunzi we Gentille Umuhoza bari bamaze igihe bakundana.Ubukwe bwabo bwabereye muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika muri Leta ya Texas ku wa 8 Nyakanga 2017.

5.Umuraperi Bably

Bably ni umwe mu baraperi bakanyujijeho mu bihe byatambutse azwi cyane mu ndirimbo nka ‘Umwamikazi’, ‘Isezerano’ n’izindi nyinshi yagiye akora zigakundwa. Uyu muraperi wari umaze igihe yibera i Dubai aho yari yaragiye gushakisha ubuzima yagarutse mu Rwanda aje no kurushinga n’umukunzi we Bukuru Husnah ubukwe bwabaye tariki 1 Mata 2017.

4. Kwizera Pierre Marchal

Marshal

Muri Nzeli 2017 ni bwo umukinnyi wahoze akinira ikipe y’igihugu y’u Rwanda ya Volleyball, n’ikipe y’Umubano Bleu Tigers, Kwizera Pierre Marchal yasezeranye n’umukunzi we Kwizera Bibiche imihango yabereye i Burasirazuba. 

3. Hatungimana Basile

Hatungimana Basile yasabye anakwa umukunzi we Uwarora Solange-AMAFOTO

Hatungimana Basile myugariro w’ikipe ya Mukura Victory Sport yasabye anakwa Uwarora Solange. Ni imihango yabereye muri Cyahafi mu Karere ka Nyarugenge mu mujyi wa Kigali ku itariki 17 Nzeli 2017.

2.Sibomana Patrick Pappy

Tariki 20 Gicurasi 2017, Sibomana Patrick uzwi nka Papy umukinnyi ukomeye w’ikipe y’igihugu (Amavubi) gusa kuri ubu ukina nk’uwabigize umwuga muri Biélarussie yakoze ubukwe n’umukunzi we Uwase Housnat Sultan bari bamaranye imyaka irenga itanu bakundana.

1.Niyonshuti Adrien


Niyonshuti Adrien wamamaye nk’umukinnyi u Rwanda rwagize wabashije guhatana mu mukino w’amagare ku rwego mpuzamahanga, tariki 18 Ugushyingo 2017 yakoze ubukwe na Umutesi Elyse bwakoreshejwemo amagare, haba mu gutwara umugeni ndetse no mu buryo busanzwe nk’umutako. Usibye aba 30 turangije kuvuga hejuru ariko hari n'abazabukora mu minsi iri imbere ubwo umwaka uzaba ugana ku musozo barimo na Ama G The Black ugomba kurangiza 2017 amaze kurushinga cyane ko imyiteguro ayigerereye.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • INGENZI Chris6 years ago
    Ewana ubwa RUGWIRO NA MUGABEKAZI bwari ikosora mba ndoga Nkomokomo
  • Umwali6 years ago
    Safi na Musebyarwanda we bagakwiye kuba No 1, Eugene Anangwe No 2,...





Inyarwanda BACKGROUND